Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uwiteka, warandondoye uramenya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye, Umenyera kure ibyo nibwira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ujya urondora imigendere yanjye n’imiryamire, Uzi inzira zanjye zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye, Uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ungose inyuma n’imbere, Unshyizeho ukuboko kwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Kumenya ibikomeye bityo ni igitangaza kinanira, Kuransumba simbasha kukugeraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ndahungira Umwuka wawe he? Ndahungira mu maso hawe he?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nazamuka nkajya mu ijuru uri yo, Nasasa uburiri bwanjye ikuzimu uri yo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nakwenda amababa y’umuseke, Ngatura ku mpera y’inyanja,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Aho na ho ukuboko kwawe kwahanshorerera, Ukuboko kwawe kw’iburyo kwahamfatira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nakwibwira nti “Ni ukuri umwijima ni wo uri buntwikīre, Umucyo ungose uhinduke ijoro”,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
N’umwijima ntugira icyo uguhisha, Ahubwo ijoro riva nk’amanywa, Umwijima n’umucyo kuri wowe ni kimwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye, Wanteranirije mu nda ya mama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza, Imirimo wakoze ni ibitangaza, Ibyo umutima wanjye ubizi neza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Igikanka cyanjye ntiwagihishwe, Ubwo naremerwaga mu rwihisho, Ubwo naremesherezwaga ubwenge mu byo hasi y’isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, Mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, Yategetswe itarabaho n’umwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Mana, erega ibyo utekereza ni iby’igiciro kuri jye! Erega umubare wabyo ni mwinshi!
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Nabibara biruta umusenyi ubwinshi, Iyo nkangutse turacyari kumwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Mana, icyampa ukica abanyabyaha, Mwa bīcanyi mwe, nimwumve aho ndi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Bakuvuga nabi, Abanzi bawe bavugira ubusa izina ryawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Uwiteka, sinanga abakwanga? Sininuba abaguhagurukira?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Mbanga urwango rwuzuye, Mbagira abanzi banjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Mana, ndondora umenye umutima wanjye, Mvugutira umenye ibyo ntekereza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Urebe yuko hariho inzira y’ibibi indimo, Unshorerere mu nzira y’iteka ryose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: