Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Zaburi ya Dawidi. Uwiteka, umva gusenga kwanjye, Tegera ugutwi kwinginga kwanjye, Unsubize ku bw’umurava wawe no gukiranuka kwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kandi ntushyire umugaragu wawe mu rubanza, Kuko ari nta wo mu babaho uzatsindira mu maso yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kuko umwanzi yagenjeje umutima wanjye, Yakubise ubugingo bwanjye abutsinda hasi, Yantuje mu mwijima nk’abapfuye kera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ni cyo gitumye umwuka wanjye ugwira isari muri jye, Umutima wanjye ukūmirirwa muri jye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nibutse iminsi ya kera, Nibwira ibyo wakoze byose, Ntekereza umurimo w’intoki zawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Nkuramburira amaboko, Umutima wanjye ukugirira inyota, Nk’iy’igihugu kiruhijwe n’amapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uwiteka, tebuka unsubize, Umutima wanjye urashira. Ntumpishe mu maso hawe, Kugira ngo ne guhinduka nk’abamanuka bajya muri rwa rwobo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Mu gitondo unyumvishe imbabazi zawe, Kuko ari wowe niringira. Umenyeshe inzira nkwiriye kunyuramo, Kuko ari wowe ncururira umutima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uwiteka, nkiza abanzi banjye, Ni wowe mpungiyeho ngo umpishe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Unyigishe gukora ibyo ushaka, Kuko ari wowe Mana yanjye, Umwuka wawe mwiza anyobore mu gihugu cy’ikibaya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uwiteka, unzure ku bw’izina ryawe, Ukure umutima wanjye mu mubabaro ku bwo gukiranuka kwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi urimbure abanzi banjye ku bw’imbabazi zawe, Utsembe abahata umutima wanjye, Kuko ndi umugaragu wawe.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: