Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni we mucyo wanjye n’agakiza kanjye, Nzatinya nde? Uwiteka ni we gihome gikingira ubugingo bwanjye, Ni nde uzampinza umushyitsi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ubwo abanyabyaha bantereraga kumaraho, Ari bo banzi banjye n’ababisha banjye, Barasitaye baragwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Naho ingabo zabambira amahema kuntera, Umutima wanjye ntuzatinya, Naho intambara yambaho, No muri yo nzakomeza umutima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka, Ni ukuba mu nzu y’Uwiteka iminsi yose nkiriho, Nkareba ubwiza bw’Uwiteka, Nkitegereza urusengero rwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kuko ku munsi w’amakuba azandindisha kumpisha mu ihema rye, Mu bwihisho bwo mu ihema rye ni ho azampisha, Azanshyira hejuru ampagarike ku gitare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
N’ubu umutwe wanjye uzashyirwa hejuru y’abanzi banjye bangose, Ntambire ibitambo by’ibyishimo mu ihema rye, ndirimbe, Ni koko nzaririmba ishimwe ry’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uwiteka, umva gutaka kw’ijwi ryanjye, Umbabarire, unsubize.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Umutima wanjye urakubwiye uti “Wavuze uti ‘Nimushake mu maso hanjye.’ ” Nuko Uwiteka, mu maso hawe ndahashaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ntumpishe mu maso hawe. Ntiwirukanishe umugaragu wawe umujinya, Ni wowe wahoze uri umutabazi wanjye, Mana y’agakiza kanjye ntunjugunye, ntundeke.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ubwo data na mama bazandeka, Uwiteka azandarūra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe, Unyobore inzira y’igihamo ku bw’abanyubikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ntumpe abantera kunkora uko bashaka, Kuko abagabo b’indarikwa bampagurukiye, N’abavuga iby’urugomo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k’Uwiteka, Mu isi y’ababaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Tegereza Uwiteka, Komera umutima wawe uhumure, Ujye utegereza Uwiteka.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: