Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ndagutakira, Gitare cyanjye ntiwice amatwi, Kuko wanyihorera, Nahinduka nk’abamanuka bajya muri rwa rwobo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Tyariza ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye uko ngutakiye, Uko manitse amaboko nyerekeje ahera h’urusengero rwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ntunkururire hamwe n’abanyabyaha n’inkozi z’ibibi, Bavugana iby’amahoro na bagenzi babo, Ariko igomwa rikaba mu mitima yabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ubahe ibikwiriye imirimo yabo, Ibikwiriye gukiranirwa kwabo. Ubahe ibikwiriye ibyo intoki zabo zakoze, Ubīture ibibakwiriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kuko batita ku mirimo y’Uwiteka, Cyangwa ku byo intoki ze zikora, Azabasenya ntazabubaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uwiteka ahimbazwe, Kuko yumviye ijwi ryo kwinginga kwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uwiteka ni we mbaraga zanjye n’ingabo inkingira, Umutima wanjye ujya umwiringira ngatabarwa. Ni cyo gituma umutima wanjye wishima cyane, Kandi nzamushimisha indirimbo yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uwiteka ni imbaraga z’abantu be, Kandi ni igihome uwo yasīze ahungiramo agakira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Kiza ubwoko bwawe uhe umwandu wawe umugisha, Kandi ubaragire ujye ubaramira iteka ryose.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: