Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Zaburi ya Dawidi. Mwāturire Uwiteka mwa bana b’Imana mwe, Mwāturire Uwiteka ko afite icyubahiro n’imbaraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Mwāturire Uwiteka ko izina rye rifite icyubahiro, Musenge Uwiteka mwambaye ibyera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ijwi ry’Uwiteka rihindira hejuru y’amazi, Imana y’icyubahiro ihindisha inkuba, Ni koko Uwiteka ahindishiriza inkuba hejuru y’amazi menshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ijwi ry’Uwiteka rifite imbaraga, Ijwi ry’Uwiteka ryuzuye igitinyiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Ijwi ry’Uwiteka rimena imyerezi, Uwiteka amenagura imyerezi y’i Lebanoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ayikinisha nk’inyana y’inka, Lebanoni n’i Siriyoni ahakinisha nk’inyana y’imbogo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ijwi ry’Uwiteka rishwaza ibirimi by’umuriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ijwi ry’Uwiteka rihindisha ubutayu umushyitsi, Uwiteka ahindisha umushyitsi ubutayu bw’i Kadeshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ijwi ry’Uwiteka riramburuza impara, Kandi rikokōra amashyamba, Kandi mu rusengero rwe byose bikavuga biti “Icyubahiro kibe icyawe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Uwiteka yari yicaye ku ntebe y’ubwami bwe, Hejuru ya wa Mwuzūre, Ni koko Uwiteka ahora yimye iteka ryose, yicaye ku ntebe ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uwiteka azaha ubwoko bwe imbaraga, Uwiteka azaha ubwoko bwe umugisha, ari wo mahoro.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: