Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Zaburi iyi ni iya Dawidi. Ni indirimbo yahimbishijwe ubwenge. Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, Ibyaha bye bigatwikirwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Hahirwa umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa, Umutima we ntubemo uburiganya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ngicecetse, Amagufwa yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kuko ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga, Ibyuya byanjye bigahinduka nk’amapfa yo mu cyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Nakwemereye ibyaha byanjye, Sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye. Naravuze nti “Ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye”, Nawe unkuraho urubanza rw’ibyaha byanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ni cyo gituma umukunzi wawe wese akwiriye kugusengera igihe wabonerwamo, Ni ukuri umwuzure w’amazi y’isanzure ntuzamugeraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ni wowe bwihisho bwanjye uzandinda amakuba n’ibyago, Uzangotesha impundu zishima agakiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Nzakwigisha nkwereke inzira unyura, Nzakugira inama, Ijisho ryanjye rizakugumaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ntimube nk’ifarashi cyangwa inyumbu zitagira ubwenge, Zikwiriye guhatwa n’icyuma cyo mu kanwa n’umukoba wo ku ijosi, Utagira ibyo ntizakwegera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Abanyabyaha bazabona imibabaro myinshi, Ariko uwiringira Uwiteka imbabazi zizamugota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Mwa bakiranutsi mwe, Munezererwe Uwiteka mwishime, Mwa bafite imitima itunganye mwese mwe, Ibyishimo bibatere kuvuza impundu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: