Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Nategereje Uwiteka nihanganye, Antegera ugutwi yumva gutaka kwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi ankura mu rwobo rwo kurimbura no mu byondo by’isayo, Ashyira ibirenge byanjye ku rutare, Akomeza intambwe zanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Kandi yashyize indirimbo nshya mu kanwa kanjye, Ni yo shimwe ry’Imana yacu, Benshi bazabireba batinye, biringire Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Hahirwa uwiringira Uwiteka, Kandi ntahindukirire abibone cyangwa abiyobagiriza gukurikiza ibinyoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uwiteka Mana yanjye, Imirimo itangaza wakoze ni myinshi, Kandi ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi, Ntihariho uwagereranywa nawe. Nashaka kubyātura no kubirondora, Byaruta ubwinshi ibyo nshoboye kubara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ibitambo n’amaturo y’ifu ntubyishimira, Amatwi yanjye urayazibuye, Ibitambo byokeje n’ibitambo by’ibyaha ntiwabishatse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Mperako ndavuga nti “Dore ndaje, Mu muzingo w’igitabo ni ko byanditswe kuri jye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Mana yanjye nishimira gukora ibyo ukunda, Ni koko amategeko yawe ari mu mutima wanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Namamaza ubutumwa bwiza bwo gukiranuka mu iteraniro ryinshi, Sinzabumba akanwa kanjye, Uwiteka urabizi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ntabwo mpisha gukiranuka kwawe mu mutima wanjye, Mvuga umurava wawe n’agakiza kawe. Imbabazi zawe n’ukuri kwawe simbihisha iteraniro ryinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Uwiteka, nawe ntunyime kugira neza kwawe, Imbabazi zawe n’ukuri kwawe bijye bindinda iteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kuko ibyago bitabarika bingose, Ibyo nakiraniwe bingezeho nkaba ntabasha kureba. Biruta umusatsi wo ku mutwe wanjye ubwinshi, Bituma umutima wanjye umvamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Uwiteka emera kunkiza, Uwiteka tebuka untabare.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Abashakira ubugingo bwanjye kuburimbura bakorwe n’isoni bamwarane, Abishimira ibyago byanjye basubizwe inyuma bagire igisuzuguriro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Abambwira bati “Ahaa, ahaa”, Barekwe ku bw’isoni zabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Abagushaka bose bakwishimire bakunezererwe, Abakunda agakiza kawe bajye bavuga bati “Uwiteka ahimbazwe.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Icyakora jyeweho ndi umunyamubabaro n’umukene, Ariko Uwiteka anyitaho. Ni wowe mutabazi wanjye n’umukiza wanjye, Mana yanjye ntutinde.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: