Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Zaburi iyi ni iya Asafu. Imana y’imbaraga nyinshi, Imana Rurema, Uwiteka iravuze, Ihamagaye isi uhereye aho izuba rirasira, Ukageza aho rirengera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Kuri Siyoni aho ubwiza butagira inenge, Ni ho Imana irabagiraniye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Imana yacu izaza ye guceceka, Imbere yayo umuriro uzakongora, Umuyaga w’ishuheri uzayigota.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Izahamagara ijuru ryo hejuru, N’isi na yo kugira ngo icire ubwoko bwayo urubanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Iti “Munteranirizeho abakunzi banjye, Basezeranishije nanjye isezerano ibitambo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ijuru rizavuga gukiranuka kwayo, Kuko Imana ubwayo ari yo mucamanza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“Bwoko bwanjye nimwumve nanjye ndavuga, Wa bwoko bw’Abisirayeli we, ndaguhamiriza, Ni jye Mana, Imana yawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Sinkugayira ibitambo byawe, Ibitambo byawe byokeje biri imbere yanjye iteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Sinzakura impfizi mu rugo rwawe, Cyangwa isekurume mu biraro by’ihene zawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kuko inyamaswa zose zo mu ishyamba ari izanjye, N’inka z’ibirarashyamba zo ku misozi igihumbi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Nzi inyoni n’ibisiga byose byo ku misozi, Inyamaswa zo mu ishyamba ni izanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
“Iyaba ngira inzara sinakubwira, Kuko isi n’ibiyuzuye ari ibyanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Mbese aho narya inyama z’amapfizi, Cyangwa se nanywa amaraso y’ihene?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Utambire Imana ishimwe, Uhigure Isumbabyose umuhigo wawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Kandi unyambaze ku munsi w’amakuba no ku w’ibyago, Nzagukiza nawe uzanshimisha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ariko umunyabyaha Imana iramubaza iti “Wiruhiriza iki kuvuga amategeko yanjye, Ugashyira isezerano ryanjye mu kanwa kawe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ubwo uri inyangaguhanwa, Ukirenza amagambo yanjye?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Uko ubonye umujura wishimira kubana na we, Kandi ufatana n’abasambanyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Ushyira ibibi mu kanwa kawe, Ururimi rwawe rukarema uburiganya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Wicara uvuga nabi mwene so, Ubeshyera mwene nyoko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ibyo urabikora nkakwihorera, Ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, Uko bikurikirana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“Nuko mwa bibagirwa Imana mwe, Mutekereze ibi kugira ngo ne kubashishimura, Hakabura ubakiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Untambira ishimwe wese aba anyubahiriza, Kandi utunganya ingeso ze, Nzamwereka agakiza k’Imana.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: