Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Irebe ryo guhamya.” Mikitamu ya Dawidi yahimbiye kwigisha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
ubwo yarwanaga n’Abasiriya b’i Mezopotamiya n’Abasiriya b’i Soba, Yowabu akagaruka akicira mu Kibaya cy’Umunyu Abedomu inzovu n’ibihumbi bibiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Mana, uradutaye uradushenye, Wararakaye udusubizemo intege.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Wateye igihugu igishyitsi uragisatura, Ziba ubusate bwacyo kuko gitigita.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Weretse abantu bawe ibikomeye, Watunywesheje inzoga zidandabiranya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Wahaye abakubaha ibendera, Kugira ngo bahunge umuheto.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kirisha ukuboko kwawe kw’iburyo unsubize, Kugira ngo abo ukunda bakizwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Imana yarahiye kwera kwayo iti “Nzishima, nzagabanya i Shekemu, Kandi nzagabanisha urugero igikombe cy’i Sukoti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Galeyadi ni ahanjye, Umuryango wa Manase ni uwanjye, Uwa Efurayimu ni wo ukingira umutwe wanjye, Uwa Yuda ni wo nkoni yanjye y’ubwami.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Abamowabu ni bo gikarabiro cyanjye, Abedomu nzabakubita inkweto mu mutwe, Filisitiya, umvugirize impundu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ni nde uzanyinjiza mu mudugudu ufite igihome gikomeye? Ni nde uzangeza Edomu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Si wowe Mana wadutaye uzangezayo? Si wowe Mana utajyanaga n’ingabo zacu uzangezayo?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Udutabare umubisha, Kuko gutabara kw’abantu kutagira umumaro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Imana izadukoresha iby’ubutwari, Kuko ari yo izaribata ababisha bacu.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: