Somera Bibiriya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Zaburi. Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya, Kuko yakoze ibitangaza. Ikiganza cye cy’iburyo n’ukuboko kwe kwera yabizanishije agakiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Uwiteka yamenyekanishije agakiza ke, Gukiranuka kwe yakwerekanye ku mugaragaro mu maso y’amahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Yibutsa imbabazi ze n’umurava we, Kubigirira inzu y’Abisirayeli, Abo ku mpera y’isi hose barebye agakiza k’Imana yacu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Mwa bari mu isi mwese mwe, Muvugirize Uwiteka impundu, Musandure muririmbishwe n’ibyishimo, Muririmbe ishimwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Muririmbire Uwiteka ishimwe mubwira inanga, Mubwire inanga, muririmbe indirimbo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Muvugirize impundu imbere y’Umwami Uwiteka, N’impanda n’ijwi ry’ihembe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Inyanja ihōrerane n’ibiyuzuye, N’isi n’abayibamo bose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Inzuzi zikome mu mashyi, Imisozi iririmbire hamwe, Iririmbishwe n’ibyishimo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Imbere y’Uwiteka kuko agiye kuza, Agacira abari mu isi imanza. Azacira abari mu isi imanza zitabera, Azacira amahanga imanza zitunganye.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zaburi igice cya: