Somera Bibiriya kuri Telefone
Bahugurirwa gushaka Uwiteka bicisha bugufi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nimuteranire hamwe, ni ukuri muterane mwa bwoko butagira isoni mwe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
ibyategetswe bitarasohora, umunsi utarahita nk’umurama utumurwa n’umuyaga, kandi uburakari bukaze bw’Uwiteka butarabageraho, n’umunsi w’uburakari bw’Uwiteka utarabageraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Mushake Uwiteka mwa bagwaneza bo mu isi mwese mwe, bakomeza amategeko ye. Mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza, ahari muzahishwa ku munsi w’uburakari bw’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
I Gaza hazarekwa, na Ashikeloni hazaba umusaka, abo kuri Ashidodi bazirukanwa ku manywa y’ihangu, na Ekuroni hazasenywa. Amosi 1.6-8; Zek 9.5-7
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abatuye ku nkombe z’inyanja ubwoko bw’Abakereti bazagusha ishyano! Ijambo ry’Uwiteka riri kuri mwe, Banyakanāni mwe: “Igihugu cy’Abafilisitiya nzakirimbura he kugira uhasigara.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ibibaya byo ku nyanja bizaba ibyanya, bibemo ibiraro by’abashumba n’ibikumba by’intama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ibibaya byo ku nyanja bizaba iby’abasigaye bo mu nzu ya Yuda, ni ho bazaragira intama zabo. Bazajya barara mu mazu ya Ashikeloni, kuko Uwiteka azabagenderera akagarura abajyanywe ari imbohe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli iravuga iti “Numvise ibitutsi by’Abamowabu no kwiyenza kwa bene Amoni, batutse ubwoko bwanjye, bakarenga urugabano rwabo babasuzuguye. 21.33-37; 25.1-11; Amosi 1.13-15
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ni cyo gituma nirahiye, ni ukuri Mowabu hazamera nk’i Sodomu, na bene Amoni nk’i Gomora, ahantu huzuye ibisura n’ibigugu by’imyunyu, habe ikidaturwa iteka ryose. Bazasahurwa n’abasigaye bo mu bantu banjye, kandi bazatwarwa n’abarokotse bo mu bwoko bwanjye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Ibyo ni byo bazīturirwa ubwibone bwabo, kuko batukaga ubwoko bw’Uwiteka Nyiringabo, bakabīrātaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uwiteka azababera igiteye ubwoba, kuko azatera ubwonde ibigirwamana byo mu isi byose, kandi abantu bazamusenga, umuntu wese azava iwe ndetse n’abo mu birwa by’abanyamahanga byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Namwe Abanyetiyopiya, nzabisha inkota yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi azaramburira ukuboko kwe aherekera ikasikazi arimbure Ashuri, i Nineve azahahindura amatongo, hume nko mu mburamazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Imikumbi izagiramo ibiraro byayo n’inyamaswa z’amoko yose zihabone ibikumba, ndetse n’uruyongoyongo n’ikinyogote bizaba mu nkomanizo z’amazu yaho, amajwi yabyo azumvikanira mu madirishya, mu miryango yaho hazaba hasenyutse kuko yatamuruye iby’imyerezi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uwo ni wa murwa wishimaga, wadabagiraga ukibwira mu mutima uti, “Ni jye, nta wundi uriho kereka jye.” Ko hahindutse amatongo, n’ahantu hasigaye hararwa n’inyamaswa! Uzahanyura wese azahatangarira yimyoze, ahamamishe ukuboko.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zefaniya igice cya: