Somera Bibiriya kuri Telefone
Ubugome bw’i Yerusalemu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Umurwa w’ubugome wanduye, kandi urenganya uzabona ishyano.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ntiwumviye kubwirizwa, ntiwemeye guhanwa, ntiwiringiye Uwiteka, ntiwegereye Imana yawo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ibikomangoma byo muri wo ni nk’intare zitontoma, abacamanza bawo ni amasega agejeje nimugoroba, ntabwo bagira icyo baraza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Abahanuzi bawo ni incacanya n’abariganya, abatambyi bawo baziruye ubuturo bwera, kandi bagomeye amategeko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Uwiteka uri muri wo arakiranuka ntazakora ibibi, uko bukeye agaragaza gukiranuka kwe mu mucyo ntabwo asiba, ariko ibigoryi nta soni bigira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Narimbuye amoko, iminara yabo ni imisaka, inzira zabo narazisibye kugira ngo hatagira uhita, imidugudu yabo yarasenyutse bituma hatagira uyibamo, nta n’ukihatuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nibwira ko uzanyubaha, ukemera guhanwa kugira ngo ubuturo bwaho budasenyuka nk’uko nari nabibategekeye byose, ariko bazindukaga kare barushaho gukora ibizira.
Imana izakiza abayo barengana, ibakunze inezerewe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Nimuntegereze mugeze ku munsi nzahagurutswa no kubanyaga, kuko nagambiriye guteraniriza amahanga hamwe, ibihugu byose binteranireho, mbasukeho uburakari bwanjye n’umujinya wanjye ukaze, kuko isi yose izatsembwaho n’umuriro wo gufuha kwanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Ubwo ni bwo nzaha amoko ururimi rutunganye, kugira ngo bose babone kwambaza mu izina ry’Uwiteka, no kumukorera bahuje inama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Abazanshashazaho, ari bo bana banjye batataniye hakurya y’imigezi yo muri Etiyopiya, bazanzanira ituro ryanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Uwo munsi Isirayeli we, imirimo yawe yose wankoreye ukancumuraho ntizagukoza isoni, kuko ubwo nzaba nkuvanyemo abibone bīrātaga, kandi ntuzongera kwishyira hejuru ku musozi wanjye wera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ahubwo nzagusigamo ubwoko bw’indogore n’abakene, kandi baziringira izina ry’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Abarokotse bo muri Isirayeli ntibazakora ibibi habe no kuvuga ibinyoma, n’ururimi ruriganya ntiruzababonekaho mu kanwa kabo, kuko bazagaburirwa, bakaryama ari nta wubakanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Iririmbire wa mukobwa w’i Siyoni we, rangurura Isirayeli we. Nezerwa kandi wishimane n’umutima wawe wose, wa mukobwa w’i Yerusalemu we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uwiteka yagukuyeho imanza yari yaguciriye, abanzi bawe yabajugunye hanze. Umwami wa Isirayeli, ari we Uwiteka ari muri wowe imbere, ntabwo uzongera gutinya ibibi ukundi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Uwo munsi i Yerusalemu hazabwirwa ngo ‘Witinya Siyoni we, amaboko yawe ye gutentebuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Uwiteka Imana yawe iri muri wowe imbere, ni intwari kandi irakiza. Izakwishimana inezerewe. izaruhukira mu rukundo rwayo, izakunezererwa iririmba.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
“Nzateranyiriza hamwe abakumbuye guterana kwera, bahoze ari abawe bavunwa n’ibibakoza isoni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Dore icyo gihe nzagenza abakurenganya bose kandi nzakiza abacumbagira, kandi nzateranyiriza hamwe abari birukanywe.Abakozwaga isoni mu bihugu byose nzabatera icyubahiro, mbahe n’izina ryogeye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Icyo gihe ni bwo nzabacyura, kandi icyo gihe ni bwo nzabateraniriza hamwe, kuko nzabubahiriza nkabaha izina ryogeye mu moko yose yo mu isi, ubwo nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe mureba.” Ni ko Uwiteka avuga.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zefaniya igice cya: