Somera Bibiriya kuri Telefone
Uwiteka akirisha Umwuka we Wera, atari abanyamaboko
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Marayika twavuganaga agaruka aho ndi, arankangura nk’uko umuntu akangurwa akava mu bitotsi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
arambaza ati “Ubonye iki?” Ndamusubiza nti “Ndarebye mbona igitereko cy’itabaza cy’izahabu cyose, kandi mbonye n’urwabya rwacyo ruteretse hejuru yacyo, mbona n’amatabaza arindwi yo kuri cyo. Kandi ayo matabaza ari hejuru yacyo yose, itabaza ryose ryari rifite imiheha irindwi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Kandi impande zombi hari imyelayo ibiri, umwe wari iburyo bw’urwabya, undi wari ibumoso bwarwo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ndongera mbaza marayika twavuganaga nti “Ibyo bisobanurwa bite, nyagasani?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Marayika twavuganaga arambaza ati “Ibyo ntuzi uko bisobanurwa?” Ndamusubiza nti “Oya, nyagasani.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Aransubiza ati “Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ‘Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
“Wa musozi munini we, wiyita iki? Imbere ya Zerubabeli uzaba ikibaya. Azazana n’ibuye risumba ayandi, barangurure bati ‘Nirihabwe umugisha! Nirihabwe umugisha!’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Amaboko ya Zerubabeli ni yo yashyizeho urufatiro rw’iyi nzu, kandi amaboko ye ni yo azayuzuza, maze muzamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wabantumyeho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Mbese hari uwahinyura imishinga? Kandi bazanezerwa babonye timazi mu ntoki za Zerubabeli, kandi ibyo birindwi ni byo maso y’Uwiteka acuragana mu isi yose.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ndongera ndamubaza nti “Iriya myelayo uko ari ibiri, umwe uri iburyo bw’igitereko cy’amatabaza, undi ukaba ibumoso bwacyo isobanurwa ite?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nongera kumubaza ubwa kabiri nti “Ariya mashami y’imyelayo abiri, ari impande zombi z’imibirikira y’izahabu uko ari ibiri, akīkamuramo amavuta asa n’izahabu asobanurwa ate?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Arambaza ati “Ariya ntuzi uko asobanurwa?” Ndamusubiza nti “Oya nyagasani.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Arambwira ati “Ariya mashami ni ba bantu babiri bejeshejwe amavuta, bahora bahagaze imbere y’Umwami w’isi yose.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zekariya igice cya: