Somera Bibiriya kuri Telefone
Iyerekwa ry’amagare ane y’intambara, n’irya Shami
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ndongera nubura amaso, ngiye kubona mbona amagare ane aturuka hagati y’imisozi ibiri, kandi iyo misozi yari imiringa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Ku igare rya mbere hari amafarashi y’amagaju, ku rya kabiri hari amafarashi y’imikara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ku igare rya gatatu hari amafarashi y’imyeru, no ku rya kane hari ay’ibigina y’amabara y’ibitanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Maze mbaza marayika twavuganaga nti “Biriya bisobanurwa bite, nyagasani?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Marayika aransubiza ati “Biriya ni imiyaga ine yo mu ijuru, ivuye guhagarara imbere y’Umwami nyir’isi yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ririya gare rikururwa n’amafarashi y’imikara rirajya mu gihugu cy’ikasikazi, ay’imyeru yaje ayakurikiye n’ay’amabara y’ibitanga, arajya mu gihugu cy’ikusi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ay’amagaju asohotse ashaka kugenda isi yose ayicuraganamo, aravuga ati “Nimusohoke mugende isi yose muyicuraganemo.” Nuko agenda isi yose ayicuraganamo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Maze arampamagara arambwira ati “Ariya ajya mu gihugu cy’ikasikazi, yurūye umwuka wanjye w’uburakari nari narakariye igihugu cy’ikasikazi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rivuga riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
“Akira amaturo y’abo banyagano, Heludayi na Tobiya na Yedaya, kandi uwo munsi uzajye kwa Yosiya mwene Zefaniya, ni ho bazaba bari bavuye i Babuloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Bazaguhe ifeza n’izahabu ureme amakamba, uyambike Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Umubwire uti ‘Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Dore umuntu witwa Shami uzumbūra azamera ahantu he, kandi ni we uzubaka urusengero rw’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ni koko ni we uzubaka urusengero rw’Uwiteka, azagira icyubahiro, azicara ku ntebe y’ubwami ategeke, kandi azaba umutambyi ku ntebe ye. Bombi bazahuza inama zizana amahoro.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Ayo makamba azaba aya Helemu na Tobiya, na Yedaya na Heni mwene Zefaniya, azaba urwibutso mu rusengero rw’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Kandi abazaba bari kure bazaza bubake mu rusengero rw’Uwiteka, maze muzamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we wabantumyeho. Ibyo bizasohora nimugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yanyu.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zekariya igice cya: