Somera Bibiriya kuri Telefone
Imana igaruka i Yerusalemu. Hazubakwa habemo amahoro
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
“Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Mfuhiye i Siyoni ifuhe ryinshi, mpafuhiye mfite uburakari bwinshi.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Uwiteka aravuga ati “Ngarutse i Siyoni nzatura muri Yerusalemu imbere, kandi i Yerusalemu hazitwa Umurwa w’ukuri, umusozi w’Uwiteka Nyiringabo uzitwa Umusozi wera.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Hazaba igihe abasaza n’abakecuru bazongera kuboneka mu nzira z’i Yerusalemu, umuntu wese azaba yicumba inshyimbo kuko azaba ashaje cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Kandi inzira zo ku murwa zizaba zuzuye abahungu n’abakobwa, bakinira mu mayira yo muri wo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nubwo bizatangaza abantu bazaba basigaye muri iyo minsi, mbese nanjye byantangaza?” Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Dore nzakiza abantu banjye, mbakure mu gihugu cy’iburasirazuba no mu cy’iburengerazuba,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
nzabazana bature muri Yerusalemu imbere. Bazaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yabo mu by’ukuri, no mu byo gukiranuka.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Amaboko yanyu nakomere, yemwe abumva muri iyi minsi amagambo yavuzwe n’abahanuzi, bari bahari ku munsi urufatiro rw’inzu y’Uwiteka Nyiringabo rwashyirwagaho ngo iyo nzu y’urusengero yubakwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Kuko iyo minsi itaragera nta muntu wahembwaga cyangwa itungo, kandi uwinjiraga n’uwasohokaga nta mahoro bari bafite ku bw’abanzi, kuko nateye abantu bose kwangana, umuntu wese nkamuteranya na mugenzi we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Ariko noneho abasigaye bo muri ubu bwoko, sinzabamerera nk’uko nabamereye mu bihe byashize. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kuko hazabaho imbuto z’amahoro, umuzabibu uzera imbuto zawo, ubutaka buzera umwero wabwo, n’ijuru rizatonda ikime cyaryo, ibyo byose nzabiraga abasigaye bo muri ubu bwoko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Nuko nk’uko mwari mu mahanga muri ibivume, mwa nzu y’i Buyuda n’iy’i Bwisirayeli mwe, ni ko nzabakiza. Muzaba abahesha b’umugisha, mwe gutinya ahubwo amaboko yanyu akomere.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
“Kuko Uwiteka Nyiringabo avuga ati ‘Nk’uko nagambiriye kubagirira nabi ubwo ba sogokuruza banyu bandakazaga simbyibuze, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
na none muri iyi minsi ni ko ngambiriye kugirira Yerusalemu n’inzu y’i Buyuda neza, mwitinya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ibyo muzajya mukora ni ibi: umuntu wese ajye avugana iby’ukuri na mugenzi we, mujye muca imanza zitabera z’amahoro muri mu miharuro yanyu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Kandi ntimukagambanirane mu mitima yanyu, ntimukemere indahiro z’ibinyoma zose kuko ibyo byose ari byo nanga.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rivuga riti
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
“Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Kwiyiriza ubusa byo mu kwezi kwa kane no mu kwa gatanu, no mu kwa karindwi no mu kwa cumi, bizahindukira ab’inzu y’i Buyuda iminsi y’umunezero n’iy’ibyishimo n’ibirori byiza cyane. Nuko nimukunde ukuri n’amahoro.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Muzabona amahanga azanye n’abaturage bo mu midugudu myinshi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
kandi abaturage bo mu mudugudu umwe bazajya mu wundi bavuge bati ‘Nimuze twihute dusabe Uwiteka umugisha, dushake Uwiteka Nyiringabo.’ Bati ‘Natwe turajyayo.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Ni ukuri koko abantu benshi n’amoko akomeye bazaza i Yerusalemu gushakirayo Uwiteka Nyiringabo, no kumusaba umugisha.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Muri iyo minsi, abantu cumi bazava mu mahanga y’indimi zose bafate ikinyita cy’umwambaro w’Umuyuda bamubwire bati ‘Turajyana kuko twumvise yuko Imana iri kumwe namwe.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zekariya igice cya: