Somera Bibiriya kuri Telefone
Umwami ajya i Yerusalemu ahetswe n’indogobe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Ibyo ijambo ry’Uwiteka rihanura ku gihugu cy’i Hadiraki, rigaturiza i Damasiko, kuko abantu n’imiryango ya Isirayeli yose Uwiteka ari we bahanze amaso, Mat 11.21-22; Luka 10.13-14
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
no ku b’i Hamati hegeranye na ho, n’ab’i Tiro n’ab’i Sidoni nubwo ari abanyabwenge cyane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Ab’i Tiro bariyubakira igihome, bakarunda ifeza nk’urunda umukungugu, n’izahabu nziza bakayirunda nk’urunda ibyondo byo mu nzira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Dore Umwami Imana izahanyaga, itsinde imbaraga zaho zo ku nyanja kandi hazatwikwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abanyashikeloni bazabireba batinye, n’ab’i Gaza bazababara cyane, n’aba Ekuroni ibyo bari biringiye bizabahemukira, kandi i Gaza hazabura umwami, na Ashikeloni abantu bazahashira. Amosi 1.6-8; Zef 2.4-7
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Ibibyarwa ni byo bizatura Ashidodi, kandi Abafilisitiya nzabaca ku bwibone bwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Nzamukura amaraso mu kanwa, nzamukura n’ibizira mu menyo. Azaba asigaye arokotse abe uw’Imana, azaba nk’umutware w’u Buyuda kandi Ekuroni hazaba nk’Umuyebusi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Inzu yanjye nzayigotesha urugerero ruhangane n’ingabo z’ababisha, kugira ngo hatagira unyuraho agenda cyangwa agaruka. Nta muntu urenganya uzongera kubanyura hagati, kuko noneho mbyiboneye n’amaso yanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Nezerwa cyane wa mukobwa w’i Siyoni we, rangurura wa mukobwa w’i Yerusalemu we, dore umwami wawe aje aho uri. Ni we mukiranutsi kandi azanye agakiza, yicishije bugufi agendera ku ndogobe, ndetse no ku cyana cyayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Efurayimu nzahakura amagare, n’i Yerusalemu nzahakura amafarashi, n’imiheto y’intambara izahashira. Azabwira amahanga iby’amahoro kandi ubwami bwe buzahera ku nyanja bugere ku yindi, buzahera no ku ruzi bugere no ku mpera y’isi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kandi nawe ku bw’isezerano ryawe rihamywa n’amaraso, nanjye nkubohoreye imbohe, nzikura mu rwobo rutagira amazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Nimuhindukirire igihome gikomeye, mwa mbohe zifite ibyiringiro mwe. Uyu munsi ndahamya yuko nzabashumbusha kabiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kuko mfoye Yuda nk’umuheto na Efurayimu akamubera umwambi, kandi abahungu bawe Siyoni, nzabateza abahungu b’i Bugiriki, nzakugira inkota y’intwari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi Uwiteka azahasesekara agaragare hejuru yabo, umwambi we uzagenda nk’umurabyo kandi Umwami Imana izavuza ihembe, ijyane na serwakira y’ikusi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uwiteka Nyiringabo azabarinda, bazatsemba ababisha bakandagire ku mabuye y’imihumetso. Bazanywa basahinde nk’abanywi ba vino, buzure nk’uko inzabya zo ku nkokora z’igicaniro zuzura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Maze uwo munsi Uwiteka Imana yabo izabakiza nk’ukiza umukumbi w’abantu be, bazamera nk’amabuye meza atatse ku ikamba ashyizwe hejuru y’igihugu cye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Erega kugira neza kwe ni kwinshi, kandi ubwiza bwe na bwo ni bwinshi! Ingano zizatera abasore kubengerana, kandi vino y’umuhama na yo izatera abakobwa kubengerana.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma zekariya igice cya: