Yanditswe na Hategekimana kuwa 11-04-2018 saa 22:10:55 | Yarebwe: 5801

Yakomotse he?
Yesu Kristo atandukanye n’abantu bose, kuko we yabanje kuba mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka mbere yuko avukira ku isi (Yohana 8:23). Yesu yariho abana n’Imana mbere y’ibindi byose, kandi yagize uruhare mu kurema ibindi bintu byose. Niwe wenyine Imana yiremeye ubwe: niyo mpamvu yitwa “umwana w’ikinege” w’Imana (Yohana 1:14) nanone Yesu yabaye umuvugizi w’Imana mu bantu, biyo yitwa “Jambo.” “Imigani 8:22-30” “Abakolosayi 1:15-16

Kuki Yesu yaje ku isi?
Imana yohereje Umwana wayo ku isi igihe yavanaga ubuzima bwe mu ijuru, ikabwimurira mu nda y’umuyahudikazi w’isugi witwaga Mariya. Ku bw’ibyo, Yesu ntiyari afite se w’umuntu (Luka 1:30-35). Yesu yaje ku isi azanywe no:

Kutwigisha ukuri ku byerekeye Imana
Kutubera icyitegererezo mu birebana no gukora ibyo Imana ishaka ndetse n’igihe twaba turi mu ngorane.
Gutanga ubuzima bwe butunganye ngo bube “incungu” “Matayo 20:28
Kuki dukeneye incungu?
Incungu ni ikiguzi gitangwa kugira ngo umuntu washoboraga kwicwa arokoke (“Kuva 21:29-30). Gusaza no gupfa ntibyari mu mugambi Imana yari ifite igihe yaremaga abantu. Ibyo tubyemezwa n’iki? Imana yabwiye umugabo wambere ariwe Adamu, ko nakora “Icyaha” azapfa. Bityo rero, iyo ataza gukora icyaha, ntiyari kuzigera apfa (“Itangiriro 2:16-17). Nk’uko bibiliya ibivuga, icyaha “cyinjiye” mu isi binyuze kuri Adamu. Nguko uko Adamu yaraze icyaha abamukomotseho bose, abaraga n’igihano cy’icyaha , aricyo urupfu. Dukeneye incungu kugirango dukurirweho igihano cy’urupfu twarazwe na Adamu. (“Abaroma 5:12, Abaroma 6:23)

Ninde wari gutanga incungu ngo adukize urupfu? Iyo dupfuye tuba duhawe igihano cy’ibyaha twe ubwacu twakoze. Umuntu udatunganye ntashobora gutangira abandi incungu y’ibyaha bakoze (Zaburi 49:7-19)

Kuki Yesu yapfuye?
Yesu yari atandukanye natwe kuko we yari atunganye rwose. Ku bw’ibyo, ntibyari ngombwa ko apfa, kuko atigeze akora icyaha. Ahubwo yapfuye azize ibyaha byacu. Kubera ko Imana ikunda abantu urukundo ruhebuje, yohereje umwana wayo kugirango adupfire Yohana 3:16. Yesu na we yagaragaje ko adukunda, yumvira se maze atanga ubuzima bwe ku bw’ibyaha byacu. (Abaroma 5:18-19)