Yosuwa yigira inama yo gutera Ayi |
| 1. | Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntutinye kandi ntukuke umutima. Jyana ingabo zose uhaguruke utere kuri Ayi, umenye ko nshyize umwami waho n’abantu be n’umudugudu we n’igihugu cye mu maboko yawe. |
| 2. | Uzagire Ayi n’umwami waho nk’uko wagize i Yeriko n’umwami waho, kandi iminyago yaho n’inka zaho uzabyitwarire bibe iminyago yanyu, nuko muzace igico inyuma y’umudugudu.” |
| 3. | Maze Yosuwa ahagurukana n’ingabo ze zose ngo batere kuri Ayi. Yosuwa aherako atoranya abantu inzovu eshatu b’intwari kandi b’imbaraga, abohereza nijoro |
| 4. | arabategeka ati “Mucire igico hafi y’umudugudu inyuma yawo, ntimujye kure yawo cyane, ahubwo mube mwiteguye. |
| 5. | Nanjye n’abantu turi kumwe tuzegera umudugudu, nuko nibatuzira nk’ubwa mbere tuzaherako tubahunge. |
| 6. | Na bo ntibazabura kudukurikira kuko tuzaba tubashutse, bave mu mudugudu wabo batugeze kure yawo bagire ngo turabahunze nk’ubwa mbere, natwe tuzakomeza guhunga imbere yabo. |
| 7. | Namwe abari mu gico nimubona yuko bageze kure muzabyuke mutere uwo mudugudu, kuko Uwiteka Imana yanyu izaba iwubagabije. |
| 8. | Nuko nimugera muri uwo mudugudu muzawutwike mukurikije ijambo ry’Uwiteka, ngiryo itegeko mbahaye.” |
| 9. | Nuko Yosuwa abohereza aho bari bucire igico, bicara hagati y’i Beteli na Ayi iburengerazuba bwa Ayi, ariko iryo joro Yosuwa arara mu bantu. |
Batera Ayi bayirimbura, bica umwami waho |
| 10. | Mu gitondo kare Yosuwa arazinduka ateranya abantu, azamukana n’abakuru b’Abisirayeli abarangaje imbere, bajya kuri Ayi. |
| 11. | Ingabo zose zari kumwe na we zirazamuka zegera uwo mudugudu zigira aho ziwitegeye, zigandika aho ikasikazi yo kuri Ayi, hariho igikombe hagati yaho na Ayi. |
| 12. | Maze yohereza abantu inzovu ibihumbi bitanu, abategeka ko bacira igico hagati y’i Beteli na Ayi, iburengerazuba bw’umudugudu. |
| 13. | Uko ni ko baciye abantu mu nteko, ingabo zose zari ikasikazi y’umudugudu, kandi abaciye igico bari iburengerazuba bwaho. Iryo joro Yosuwa ajya muri icyo gikombe hagati. |
| 14. | Nuko umwami wa Ayi abibonye, abo mu mudugudu bazinduka bihuta basanganira Abisirayeli, bose bajyana n’umwami wabo kubarwaniriza ahategetswe iruhande rw’ikibaya, ariko ntiyamenya ko hari abamuciriye igico inyuma y’umudugudu. |
| 15. | Yosuwa n’Abisirayeli bose bihindura nk’abaneshejwe imbere yabo, bahungira mu nzira ijya mu butayu. |
| 16. | Bateranya aba Ayi bose ngo bakurikire Yosuwa, nuko baramukurikira ariko barashukashukwa ngo bave mu mudugudu. |
| 17. | Ntihagira umugabo usigara muri Ayi cyangwa i Beteli ataje kwirukana Abisirayeli, basiga umudugudu wuguruwe barabakurikira. |
| 18. | Uwiteka abwira Yosuwa ati “Tunga kuri Ayi icumu ryawe kuko ngiye kuyikugabiza.” Yosuwa atunga kuri Ayi icumu yari afite mu ntoki. |
| 19. | Arambuye ukuboko kwe, abari mu gico babyuka aho bari bari, birukanka binjira mu mudugudu barawutsinda, bahita bawutwika. |
| 20. | Aba Ayi bakebutse inyuma babona umwotsi w’umudugudu utumbagiye hejuru, bituma bananirwa guhunga babura epfo na ruguru, abari bahungiye mu butayu barabahindukirana. |
| 21. | Yosuwa n’Abisirayeli bose babonye ko abari baciye igico batsinze umudugudu, kandi ko umwotsi wawo utumbagira, bagaruka bica aba Ayi umugenda. |
| 22. | Abari bateye umudugudu bawuvamo bakubira aba Ayi hagati, babaturuka hirya no hino barabica, ntihagira n’umwe ucika ku icumu. |
| 23. | Umwami wa Ayi bamufata mpiri, bamuzanira Yosuwa. |
| 24. | Nuko Abisirayeli barangije kwicira aba Ayi ku misozi no mu butayu aho babakurikiye, bamaze kubicisha inkota bose kugeza aho bashiriye, Abisirayeli bose bagaruka kuri Ayi baharimbuza inkota. |
| 25. | Nuko abantu ba Ayi bapfuye uwo munsi, abagabo n’abagore bari inzovu n’ibihumbi bibiri. |
| 26. | Yosuwa ntiyagarura ukuboko yatungishije icumu, kugeza ubwo yamaze kurimbura aba Ayi bose, |
| 27. | keretse inka n’iminyango by’uwo mudugudu, Abisirayeli babyijyanira ho iminyago nk’uko Uwiteka yasezeranije Yosuwa. |
| 28. | Nuko Yosuwa atwika Ayi, ayihindura ibirundo by’amatongo na bugingo n’ubu. |
| 29. | Umwami wa Ayi we amumanika ku giti kugeza nimugoroba, izuba rigiye kurenga Yosuwa ategeka abantu ngo bamanure intumbi ye bayijugunye imbere y’irembo ry’umudugudu, bayirundaho amabuye bayagira ikirundo kinini, kiracyariho na bugingo n’ubu. |
Yosuwa yubaka igicaniro, yandika amategeko ku mabuye |
| 30. | Birangiye Yosuwa yubakira Uwiteka Imana y’Abisirayeli igicaniro cy’amabuye ku musozi witwa Ebali, |
| 31. | nk’uko Mose umugaragu w’Uwiteka yategetse Abisirayeli, kandi uko byanditswe mu gitabo cy’amategeko ya Mose, igicaniro cy’amabuye mazima atigeze gukozwaho icyuma n’umuntu n’umwe, bagitambiraho Uwiteka ibitambo byoswa n’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro. |
| 32. | Maze yandikira imbere y’Abisirayeli ku mabuye y’igicaniro amategeko ya Mose, nk’uko Mose yari yarayanditse. |
| 33. | Abisirayeli bose n’abakuru babo n’abatware babo n’abacamanza babo, bahagarara hirya no hino y’isanduku imbere y’Abalewi b’abatambyi bahekaga isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, si imbyaro zabo gusa ahubwo n’abanyamahanga. Igice cyabo cyari gihagaze ahagana ku musozi Gerizimu, ikindi gice ahagana ku musozi Ebali, nk’uko Mose umugaragu w’Uwiteka yabategetse ubwa mbere gusabira Abisirayeli umugisha. |
| 34. | Hanyuma asoma amagambo y’amategeko yose, imigisha n’imivumo nk’uko byari byanditswe byose mu gitabo cy’amategeko. |
| 35. | Nta jambo na rimwe mu yo Mose yategetse yose Yosuwa atasomeye imbere y’iteraniro rya Isirayeli, harimo abagore n’abana n’abanyamahanga bagendanaga na bo. |