Umugabane w’Abasimeyoni |
| 1. | Nuko ubufindo bwa kabiri bwerekana Simiyoni. Ni wo muryango w’Abasimeyoni nk’uko amazu yabo ari, kandi umugabane wabo wari hagati mu mugabane w’Abayuda. |
| 2. | Nuko bahabwa iyi midugudu ngo ibe gakondo yabo: Bērisheba cyangwa Sheba na Molada, |
| 3. | na Hasarishuwali na Bala na Esemu, |
| 4. | na Elitoladi na Betula na Horuma, |
| 5. | na Sikulagi na Betimarukaboti na Hasarisusa, |
| 6. | na Betilebawoti na Sharuheni. Imidugudu ni cumi n’itatu hamwe n’ibirorero byayo. |
| 7. | Ayini na Rimoni, na Eteri na Ashani. Imidugudu ine n’ibirorero byayo, |
| 8. | hamwe n’ibirorero byose bikikije iyo midugudu kugeza i Bālatibēri, ari yo Rama ikusi. Iyo ni yo gakondo y’umuryango w’Abasimeyoni nk’uko amazu yabo ari. |
| 9. | Ariko umugabane w’Abasimeyoni wakuwe mu mugabane w’Abayuda, kuko igice cy’Abayuda cyabaruse ubwinshi. Ni cyo cyatumye Abasimeyoni bahabwa gakondo hagati muri gakondo yabo. |
Umugabane w’Abazebuluni |
| 10. | Ubufindo bwa gatatu bwerekana Abazebuluni nk’uko amazu yabo ari. Kandi urugabano rwa gakondo yabo rugera i Sarida, |
| 11. | rukazamurwa iburengerazuba kugeza i Marala rukagera n’i Dabesheti, rukagera ku kagezi kari imbere ya Yokineyamu. |
| 12. | Uhereye i Sarida rugakebereza iburasirazuba rukagera mu rugabano rwa Kisilotitabora, rukagarukira i Daberati rukazamuka rugera i Yafiya. |
| 13. | Uhereye aho rukanyura iburasirazuba rukagera i Gatiheferi na Etikasini, rukagarukira i Rimoni rugakomeza i Neya, |
| 14. | rugakebereza aho ikasikazi rujya i Hanatoni, kandi iherezo ryarwo ryari mu gikombe cya Ifutaheli. |
| 15. | Kandi bahabwa i Katati n’i Nahalali, n’i Shimuroni n’i Dala n’i Betelehemu. Yose ni imidugudu cumi n’ibiri hamwe n’ibirorero byayo. |
| 16. | Iyo ni yo gakondo y’Abazebuluni nk’uko amazu yabo ari. |
Umugabane w’Abisakari |
| 17. | Ubufindo bwa kane bwerekana Abisakari nk’uko amazu yabo ari. |
| 18. | Urugabano rwabo rwagarukiraga i Yezerēli n’i Kesuloti n’i Shunemu, |
| 19. | n’i Hafarayimu n’i Shiyoni na Anaharati, |
| 20. | n’i Rabiti n’i Kishiyoni na Ebeza, |
| 21. | n’i Remeti na Eniganimu na Enihada n’i Betipazezi, |
| 22. | maze urugabano rukagarukira i Tabora n’i Shahazuma n’i Betishemeshi, kandi iherezo ry’urugabano rwabo ryari Yorodani. Yose ni imidugudu cumi n’itandatu hamwe n’ibirorero byayo. |
| 23. | Iyo ni yo gakondo y’umuryango w’Abisakari nk’uko amazu yabo ari, imidugudu n’ibirorero. |
Umugabane w’Abashēri |
| 24. | Ubufindo bwa gatanu bwerekana Abashēri nk’uko amazu yabo ari. |
| 25. | Urugabano rwabo rwari i Helikati n’i Hali, n’i Beteni na Akishafu, |
| 26. | na Alameleki na Amadi n’i Mishali, nuko rukagera i Karumeli iburengerazuba, n’i Shihorilibunati, |
| 27. | rugakebereza iburasirazuba rukagera i Betidagoni, maze rukagera i Zebuluni no mu gikombe cya Ifutaheli, rukagera i Betemeki n’i Neyeli ikasikazi rukagarukira i Kabuli ibumoso, |
| 28. | na Eburoni n’i Rehobu, n’i Hamoni n’i Kana no kugeza i Sidoni nini. |
| 29. | Nuko urugabano rugakebereza i Rama, rukagera no ku mudugudu w’i Tiro ugoswe n’inkike z’amabuye, maze urugabano rugakebereza i Hosa kandi iherezo ryarwo ryari inyanja hegeranye n’i Akizibu, |
| 30. | kandi bahabwa na Uma na Afika n’i Rehobu. Yose ni imidugudu makumyabiri n’ibiri hamwe n’ibirorero byayo. |
| 31. | Iyo ni yo gakondo y’Abashēri nk’uko amazu yabo ari. |
Umugabane w’Abanafutali |
| 32. | Ubufindo bwa gatandatu bwerekana Abanafutali, ari bo bene Nafutali nk’uko amazu yabo ari. |
| 33. | Urugabano rwabo rwaheraga i Helefi ku giti cy’umwela kiri i Sananimu, na Adaminekebu n’i Yabunēli kugeza i Lakumu, kandi iherezo ryarwo ryari Yorodani. |
| 34. | Maze urugabano rugakebereza iburengerazuba rukagera Azinotitabora, uhereye aho rukagarukira i Hukoki. Nuko rukagera i Buzebuluni ikusi, rukagera i Bwasheri iburengerazuba, kandi i Buyuda kuri Yorodani iburasirazuba. |
| 35. | Kandi imidugudu igoswe n’inkike z’amabuye bahawe ngiyi: Sidimu na Sera na Hamati, na Rakati na Kinereti, |
| 36. | na Adama na Rama na Hasori, |
| 37. | na Kedeshi na Edureyi na Enihasori, |
| 38. | na Ironi na Migidoleli na Horemu, na Betanati na Betishemeshi. Yose ni imidugudu cumi n’icyenda hamwe n’ibirorero byayo. |
| 39. | Iyo ni yo gakondo y’umuryango w’Abanafutali nk’uko amazu yabo ari, imidugudu n’ibirorero byayo. |
Umugabane w’Abadani |
| 40. | Ubufindo bwa karindwi bwerekana umuryango w’Abadani nk’uko amazu yabo ari. |
| 41. | Kandi urugabano rwa gakondo yabo rwari i Sora na Eshitawoli na Irishemeshi, |
| 42. | n’i Shālabini na Ayaloni na Itula, |
| 43. | na Eloni n’i Timuna na Ekuroni, |
| 44. | na Eliteke n’i Gibetoni n’i Bālati, |
| 45. | n’i Yahudi n’i Beneberaki n’i Gatirimoni, |
| 46. | n’i Meyakoni n’i Rakoni, mu rugabano rwerekeye i Yopa. |
| 47. | Kandi igihugu cy’Abadani cyisumbura urugabano rwabo, kuko Abadani bazamutse bagatera i Leshemu bakaharwanya, bahaneshesha inkota barahahindūra baturayo, maze i Leshemu bahita i Dani, bahitirira n’izina rya sekuruza Dani. |
| 48. | Iyo ni yo gakondo y’umuryango w’Abadani nk’uko amazu yabo ari, imidugudu n’ibirorero byabo. |
| 49. | Nuko barangiza kugabanya igihugu mo gakondo bakurikije ingabano zacyo, kandi Abisirayeli baha Yosuwa mwene Nuni gakondo hagati muri bo |
| 50. | bakurikije itegeko ry’Uwiteka, bamuha umudugudu yasabye witwa Timunatisera wo mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu, yubakayo umudugudu awuturamo. |
| 51. | Iyo ni yo gakondo Eleyazari umutambyi na Yosuwa mwene Nuni, n’abatware b’amazu y’imiryango y’Abisirayeli bagabanishije ubufindo i Shilo imbere y’Uwiteka, bari ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Uko ni ko barangije kugabana igihugu. |