Debora na Baraki batera Sisera umugaba wa Yabini |
| 1. | Nuko Ehudi amaze gupfa, Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n’Uwiteka. |
| 2. | Ni cyo cyatumye Uwiteka abatanga mu maboko ya Yabini umwami w’i Kanāni watwaraga i Hasori, kandi umugaba w’ingabo ze yari Sisera, yari atuye i Harosheti aho abanyamahanga benshi bari batuye. |
| 3. | Abisirayeli batakambira Uwiteka, kuko Yabini yari afite amagare y’ibyuma magana urwenda, nuko amara imyaka makumyabiri agirira Abisirayeli nabi cyane. |
| 4. | Icyo gihe umucamanza w’Abisirayeli yari Debora umuhanuzikazi, muka Lapidoti. |
| 5. | Yari atuye munsi y’igiti cy’umukindo wa Debora, hagati y’i Rama n’i Beteli mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu. Abisirayeli bose bajyaga bamusanga ngo abacire imanza. |
| 6. | Nuko atumira Baraki mwene Abinowamu i Kedeshi y’i Nafutali, aramubwira ati “Uwiteka Imana y’Abisirayeli yagutegetse ngo ‘Genda ukoranyirize i Tabora abantu inzovu imwe, abo mu Banafutali n’abo mu Bazebuluni. |
| 7. | Nanjye nzagushangisha Sisera umugaba w’ingabo za Yabini ku mugezi Kishoni n’amagare ye n’ingabo ze, nzamukugabiza.’ ” |
| 8. | Baraki aramusubiza ati “Nuko nitujyana nzagenda, ariko nutagenda nanjye sinzagenda.” |
| 9. | Aramusubiza ati “Ni ukuri tuzajyana, ariko rero nta cyubahiro uzabona muri iryo tabaro uzatabara, kuko Uwiteka agiye gutanga Sisera ngo aneshwe n’umugore.” Debora aherako ahagurukana na Baraki, bajya i Kedeshi. |
| 10. | Bukeye Baraki akoranyiriza Abazebuluni n’Abanafutali i Kedeshi, bateranya abantu inzovu imwe bajyana na we, na Debora na we barajyana. |
| 11. | Ariko Heberi w’Umukeni yari yitandukanije n’Abakeni. Ni bo bene Hobabu sebukwe wa Mose, yari ashinze ihema rye munsi y’igiti cy’umwela i Sananimu, hateganye n’i Kedeshi. |
| 12. | Nuko Sisera amenya yuko Baraki mwene Abinowamu azamutse, agiye ku musozi w’i Tabora. |
| 13. | Maze Sisera ateranya amagare ye yose y’ibyuma magana urwenda n’ingabo zose zari kumwe na we, bava i Harosheti h’abanyamahanga bajya ku mugezi Kishoni. |
| 14. | Debora abwira Baraki ati “Haguruka, kuko uyu munsi ari wo Uwiteka akugabijeho Sisera. Mbese Uwiteka si we ukugiye imbere?” Nuko Baraki aramanuka n’ingabo ze uko ari inzovu imwe, bava ku musozi w’i Tabora abarangaje imbere. |
| 15. | Uwiteka atatanyiriza imbere ya Baraki Sisera n’amagare ye yose, n’ingabo ze zose abaneshesha inkota. Sisera ahubuka mu igare rye, arahunga agenza ibirenge. |
| 16. | Baraki aherako akurikira ayo magare n’ingabo ze abageza i Harosheti h’abanyamahanga, ingabo za Sisera zose zishirira ku nkota, ntiharokoka umuntu n’umwe. |
| 17. | Ariko Sisera arahunga, agenza ibirenge agera ku ihema rya Yayeli muka Heberi w’Umukeni, kuko Yabini umwami w’i Hasori n’umuryango wa Heberi Umukeni bari bafitanye amahoro. |
| 18. | Yayeli arasohoka asanganira Sisera aramubwira ati “Gana hano mutware, winjire iwanjye ntutinye.” Nuko arahindukira yinjira mu ihema rye, amworosa uburengiti. |
| 19. | Sisera aramubwira ati “Ndakwinginze mpa utuzi two kunywa, kuko nguye umwuma.” Yayeli apfundura icyansi cy’amata, arayamuhereza, aranywa, maze aramworosa. |
| 20. | Sisera aramubwira ati “Wihagararire mu muryango w’ihema, nihagira umuntu uza akakubaza ati ‘Mbese hari umuntu ugeze aha?’ Umusubize uti ‘Reka da.’ ” |
| 21. | Yayeli muka Heberi yenda urubambo rw’ihema n’inyundo, aza yomboka amukubita urubambo muri nyiramivumbi rutunguka hasi, kuko yari mu iroro ryinshi arushye cyane, nuko araca. |
| 22. | Ariko Baraki yari agikurikiranye Sisera, Yayeli arasohoka aramusanganira aramubwira ati “Ngwino nkwereke uwo ushaka.” Binjirana iwe, asanga Sisera agaramye yapfuye, urubambo rukimuraramyemo. |
| 23. | Uwo munsi Uwiteka acogoza Yabini umwami w’i Kanāni imbere y’Abisirayeli. |
| 24. | Nuko Abisirayeli bariyongeranya bagira amaboko, banesha Yabini umwami w’i Kanāni kugeza ubwo bamurimbuye rwose. |