Abisirayeli bongera gucumura ku Uwiteka |
| 1. | Hanyuma ya Abimeleki, Tola mwene Puwa mwene Dodo wo mu muryango wa Isakari ahaguruka gukiza Abisirayeli. Yari atuye i Shamiri mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu. |
| 2. | Amara imyaka makumyabiri n’itatu ari umucamanza mu Bisirayeli, aherako arapfa bamuhamba i Shamiri. |
| 3. | Hanyuma ye hahaguruka Yayiri w’Umunyagaleyadi, amara imyaka makumyabiri n’ibiri ari umucamanza w’Abisirayeli. |
| 4. | Kandi yari afite abahungu mirongo itatu bagendera ku byana by’indogobe mirongo itatu, kandi batwaraga imidugudu mirongo itatu iri mu gihugu cya Galeyadi, yitwaga Havotiyayiri, n’ubu ni ko icyitwa. |
| 5. | Nuko Yayiri arapfa bamuhamba i Kamoni. |
| 6. | Ariko Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n’Uwiteka, bakorera Bāli na Ashitaroti, n’imana z’i Siriya n’imana z’i Sidoni n’imana z’i Mowabu, n’imana z’Abamori n’imana z’Abafilisitiya, bimūra Uwiteka ntibongera kumukorera. |
| 7. | Uwiteka ni ko kurakarira Abisirayeli uburakari bwaka nk’umuriro, abahāna mu maboko y’Abafilisitiya no mu y’Abamoni. |
| 8. | Muri uwo mwaka baburabuza Abisirayeli barabahata, bamara imyaka cumi n’umunani bagirira nabi Abisirayeli bose bo hakurya ya Yorodani mu gihugu cy’Abamori i Galeyadi. |
| 9. | Hanyuma Abamoni bambuka Yorodani kurwanya Abayuda n’Ababenyamini n’ab’inzu ya Efurayimu. Nuko Abisirayeli bariheba cyane. |
| 10. | Abisirayeli baherako batakambira Uwiteka baravuga bati “Twagucumuyeho kuko twakwimūye uri Imana yacu, tugakorera za Bāli.” |
| 11. | Uwiteka abaza Abisirayeli ati “Si jye wabakijije Abanyegiputa n’Abamori, n’Abamoni n’Abafilisitiya? |
| 12. | Kandi Abasidoni n’Abamaleki n’Abanyamawoni babahataga, muntakambiye mbakiza amaboko yabo. |
| 13. | Ariko ubwo mwanyimūye mugakorera izindi mana, sinzongera kubakiza ukundi. |
| 14. | Nimugende mutakambire imana mwitoranirije, abe ari zo zibarengera mu gihe cy’ubwihebe byanyu.” |
| 15. | Abisirayeli batakira Uwiteka bati “Twaracumuye koko, noneho utwigirire uko ushaka, ariko turakwingize utwikirize kuri iki gihe gusa.” |
| 16. | Baherako bakura ibigirwamana by’abanyamahanga hagati muri bo bakorera Uwiteka, Uwiteka na we agira ishavu ry’imibabaro y’Abisirayeli. |
| 17. | Abamoni baraterana bagandika i Galeyadi, Abisirayeli na bo baraterana, bagandika i Misipa. |
| 18. | Nuko abatware b’i Galeyadi barabazanya bati “Mbese umugabo muri mwe uzabanza kurwana n’Abamoni ni nde? Uwo ari we wese azahabwa ubutware mu Banyagaleyadi.” |