Abisirayeli babonera Ababenyamini abagore |
| 1. | Kandi Abisirayeli bari bararahiriye i Misipa bati “Nta muntu n’umwe muri twe uzashyingira Umubenyamini umukobwa we.” |
| 2. | Nuko abantu bose basubira i Beteli, bicara imbere y’Imana bageza nimugoroba barira batera hejuru cyane, |
| 3. | barabaza bati “Uwiteka Mana y’Abisirayeli, ni iki gituma tubura umuryango umwe mu Bisirayeli?” |
| 4. | Nuko bukeye bwaho bazinduka kare, bahubaka igicaniro batamba ibitambo byoswa, n’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro. |
| 5. | Abisirayeli barabaza bati “Mu miryango yose y’Abisirayeli utaje mu iteraniro ry’Uwiteka ni nde?” Kuko bari barahiye indahiro ikomeye ku muntu wese utazaza gusenga Uwiteka i Misipa bati “Ni ukuri azicwa.” |
| 6. | Nuko Abisirayeli baricuza ku bw’Ababenyamini bene wabo baravuga bati “Uyu munsi hariho umuryango uciwe muri Isirayeli. |
| 7. | Tubigenze dute ngo dushakire abacitse ku icumu abagore, kandi ko twarahiye imbere y’Uwiteka ko tutazabashyingira abakobwa bacu?” |
| 8. | Nuko barabaza bati “Mu miryango y’Abisirayeli utazamutse gusenga Uwiteka i Misipa ni uwuhe?” Babona ko nta muntu wavuye i Yabeshi y’i Galeyadi, ngo aze mu ngando aho bateraniye, |
| 9. | kuko ubwo abantu bari bamaze kubarwa, nta wo mu baturage b’i Yabeshi y’i Galeyadi wari uhari. |
| 10. | Nuko iteraniro ritumayo abantu inzovu imwe n’ibihumbi bibiri barusha abandi kuba intwari, barabategeka bati “Nimugende mwicishe inkota abaturage b’i Yabeshi y’i Galeyadi, mubicane n’abagore n’abana babo. |
| 11. | Uko abe ari ko muzabigenza rwose, umugabo wese n’umugore wese waryamanye n’umugabo muzabarimbure.” |
| 12. | Nuko muri abo baturage b’i Yabeshi y’i Galeyadi, babonayo abakobwa b’inkumi magana ane batararyamana n’abagabo, babazana mu ngando z’i Shilo mu gihugu cy’i Kanāni. |
| 13. | Nuko iteraniro ryose rituma ku Babenyamini bari ku gitare cya Rimoni, babaha ihumure. |
| 14. | Ubwo ngubwo Ababenyamini baragaruka, Abisirayeli babashyingira abo bakobwa bakijije mu bagore b’i Yabeshi y’i Galeyadi, ariko ntibabakwira. |
| 15. | Nuko abantu baricuza ku bw’Ababenyamini, kuko Uwiteka yari yaciye icyuho mu miryango y’Abisirayeli. |
| 16. | Nuko abakuru b’iteraniro barabaza bati “Tuzabigenza dute ngo dushakire abasigaye, ko abagore barimbutse mu Babenyamini?” |
| 17. | Baravuga bati “Hakwiriye kubaho gakondo y’Ababenyamini bacitse ku icumu, kugira ngo hatagira umuryango uzimanganywa mu Bisirayeli. |
| 18. | Ariko ntitubasha kubashyingira abakobwa bacu, kuko twarahiye tuti ‘Havumwe uzashyingira Umubenyamini.’ ” |
| 19. | Maze baravuga bati “Uko umwaka utashye, hariho umunsi mukuru w’Uwiteka i Shilo iri ikasikazi y’i Beteli, mu ruhande rw’iburasirazuba rw’inzira iva i Beteli ikajya i Shekemu, ikusi y’i Lebona.” |
| 20. | Nuko bategeka Ababenyamini barababwira bati “Nimugende mwubikirire mu mizabibu. |
| 21. | Nuko nimubona abakobwa b’i Shilo basohotse kujya kubyina mu birori byabo, muzahereko muve mu mizabibu, umuntu wese afate umukobwa mu b’i Shilo abe umugore we, muhereko musubire muri gakondo ya Benyamini. |
| 22. | Nuko ba se cyangwa bene wabo nibaza kuturegera tuzababwira tuti ‘Mubaduhere ubuntu kuko umuntu wese tutamuboneye umugore muri ya ntambara. Ubwo mutababahaye ntimuriho urubanza.’ ” |
| 23. | Nuko Ababenyamini babigenza uko bohejwe, binyagira abageni mu babyinnyi nk’uko umubare wabo wari uri barabajyana. Baragenda basubira muri gakondo yabo, bongera kubaka imidugudu bayibamo. |
| 24. | Nuko Abisirayeli baherako bavayo, umuntu wese ajya mu muryango w’iwabo no mu nzu ye, bose bavayo basubira muri gakondo zabo. |
| 25. | Ariko icyo gihe Abisirayeli nta mwami bari bafite, kandi umuntu wese yitegekaga uko ashatse. |