Kunesha kwa Dawidi (1 Ngoma 18.1-17) |
| 1. | Hanyuma y’ibyo Dawidi anesha Abafilisitiya arabacogoza, anyaga urufunguzo rw’umudugudu w’umurwa, arukura mu maboko y’Abafilisitiya. |
| 2. | Bukeye anesha Abamowabu, maze abarambika hasi mu mirongo abageresha umugozi, inkubwe ebyiri zari iz’abo kwicwa, kandi iya gatatu yose yari iy’abo kurokorwa. Nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawidi, bamuzanira amakoro. |
| 3. | Bukeye Dawidi anesha Hadadezeri mwene Rehobu umwami w’i Soba, ubwo Hadadezeri yajyaga kugomorera ubwami bwe kuri rwa ruzi. |
| 4. | Dawidi amutumuraho ingabo ze z’abagendera ku mafarashi igihumbi na magana arindwi, n’abagabo bigenza inzovu ebyiri. Maze Dawidi atemagura ibitsi by’amafarashi akurura amagare, ariko asigaza amafarashi yakwira amagare ijana. |
| 5. | Bukeye Abasiriya b’i Damasiko baje batabaye Hadadezeri umwami w’i Soba, Dawidi abicamo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri. |
| 6. | Maze Dawidi ashyiraho ibihome by’abarinzi b’igihugu cy’i Siriya gitwarwa n’i Damasiko, nuko Abasiriya bahinduka abagaragu ba Dawidi bamuzanira amakoro. Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose. |
| 7. | Kandi Dawidi yacujije abagaragu ba Hadadezeri ingabo z’izahabu, azijyana i Yerusalemu. |
| 8. | Kandi Umwami Dawidi akura iminyago y’imiringa myinshi cyane mu midugudu ya Hadadezeri, i Beta n’i Berotayi. |
| 9. | Bukeye Toyi umwami w’i Hamati yumvise ko Dawidi yatsinze ingabo za Hadadezeri zose, |
| 10. | atuma umuhungu we Yoramu ku Mwami Dawidi kumuramutsa no kumushimira ko yarwanye na Hadadezeri akamunesha, kuko Hadadezeri yajyaga arwanya Toyi. Maze Yoramu azana ibintu by’ifeza n’iby’izahabu n’iby’imiringa. |
| 11. | Na byo Umwami Dawidi abyereza Uwiteka hamwe n’ifeza n’izahabu yari yejeje, abikuye mu mahanga yose yanesheje: |
| 12. | iby’i Siriya n’iby’i Mowabu, n’iby’Abamoni n’iby’Abafilisitiya, n’iby’Abamaleki n’ibyo ku munyago banyaze Hadadezeri mwene Rehobu umwami w’i Soba. |
| 13. | Dawidi yibonera izina, ubwo yatabarukaga kuneshereza Abasiriya mu kibaya cy’umunyu. Yari yishe abantu inzovu imwe n’ibihumbi munani. |
| 14. | Nuko ashyiraho ibihome by’abarinzi b’igihugu cya Edomu, abikwiza muri Edomu hose. Abanyedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawidi, kandi Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose. |
| 15. | Nuko Dawidi ategeka Isirayeli yose, acira abantu bose imanza zitabera. |
| 16. | Kandi Yowabu mwene Seruya ni we wari umugaba w’ingabo ze, na Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wari umucurabwenge. |
| 17. | Kandi Sadoki mwene Ahitubu na Ahimeleki mwene Abiyatari ni bo bari abatambyi, kandi Seraya ni we wari umwanditsi. |
| 18. | Kandi Benaya mwene Yehoyada ni we watwaraga Abakereti n’Abapeleti, kandi bene Dawidi bari abatware b’intebe. |