Ab’i Gibeyoni bihōrera |
| 1. | Bukeye ku ngoma ya Dawidi hatera inzara, imara imyaka itatu uko yakurikiranye, Dawidi asobanuza Uwiteka. Uwiteka aravuga ati “Bitewe na Sawuli n’inzu ye y’abicanyi, kuko yishe ab’i Gibeyoni.” |
| 2. | Maze umwami ahamagaza ab’i Gibeyoni, arabibabwira. (Kandi ab’i Gibeyoni ntibari abo mu miryango ya Isirayeli, ahubwo bari Abamori bacitse ku icumu, kandi Abisirayeli bari barasezeranye na bo. Ariko Sawuli yashakaga kubica, abitewe n’ishyaka yagiriraga Abisirayeli n’Abayuda.) |
| 3. | Dawidi abaza ab’i Gibeyoni ati “Mbagirire nte? Natanga iki ho impano, kugira ngo musabire gakondo y’Uwiteka umugisha?” |
| 4. | Ab’i Gibeyoni baramusubiza bati “Icyo dushaka kuri Sawuli n’umuryango we si ifeza cyangwa izahabu, kandi si ibyacu kugira umuntu twica muri Isirayeli.” Na we aravuga ati “Uko mushaka ni ko nzabagirira.” |
| 5. | Babwira umwami bati “Uwo mugabo waturimbuye, akadushakira ubwenge bwo kudutsemba ngo tutaba mu bihugu bya Isirayeli byose, |
| 6. | nimuduhe abagabo barindwi bo mu bahungu be, tubamanikire imbere y’Uwiteka i Gibeya kwa Sawuli, intore y’Uwiteka.” Umwami aravuga ati “Nzabatanga.” |
| 7. | Ariko umwami arokora Mefibosheti mwene Yonatani, mwene Sawuli, ku bw’indahiro Dawidi na Yonatani mwene Sawuli barahiranije imbere y’Uwiteka. |
| 8. | Nuko umwami afata abahungu babiri ba Risipa umukobwa wa Ayiya yabyaranye na Sawuli, Arumoni na Mefibosheti, kandi n’abahungu batanu ba Merabu umukobwa wa Sawuli yabyaranye na Aduriyeli, mwene Barizilayi w’Umumeholati. |
| 9. | Abatanga mu maboko y’ab’i Gibeyoni babamanika ku musozi imbere y’Uwiteka, bapfira icyarimwe bose uko ari barindwi, bicwa mu isarura rigitangira, batangiye gusarura sayiri. |
| 10. | Risipa umukobwa wa Ayiya yenda ikigunira acyisasira ku rutare, uhereye mu itangira ry’isarura ukageze igihe cy’imvura y’umuhindo yashyaniye kuri izo ntumbi, ntiyakundira ibisiga byo mu kirere ko bizirya ku manywa, cyangwa inyamaswa zo mu ishyamba ziza nijoro. |
| 11. | Bukeye babwira Dawidi ibya Risipa umukobwa wa Ayiya inshoreke ya Sawuli, icyo yakoze. |
| 12. | Dawidi aragenda akura amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we mu bantu b’i Yabeshi y’i Galeyadi, bari baranyaze mu nzira y’i Betishani, aho Abafilisitiya bari barayamanitse kuri wa munsi Abafilisitiya biciraga Sawuli i Gilibowa. |
| 13. | Akurayo amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we, maze bateranya amagufwa ya ba bandi bamanitswe. |
| 14. | Nuko bahamba amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we i Sela mu gihugu cy’Ububenyamini, mu gituro cya se Kishi, basohoza ibyo umwami yategetse byose. Hanyuma y’ibyo Imana ibona guhendahenderwa igihugu. |
Izindi ntambara za Dawidi (1 Ngoma 20.4-8) |
| 15. | Bukeye Abafilisitiya bongera kurwana n’Abisirayeli. Dawidi amanukana n’abagaragu be arwana n’Abafilisitiya, bakirwana Dawidi agwa isari. |
| 16. | Maze Ishubibenobu, wo muri bene cya gihanda, kuremera kw’icumu rye kwari shekeli z’umuringa magana atatu, yambaye inkota nshya ashaka kwica Dawidi. |
| 17. | Ariko Abishayi mwene Seruya aramuvuna, atikura Umufilisitiya aramwica. Maze abantu ba Dawidi baramurahiza bati “Ntukongere gutabarana natwe, utazazimya itabaza rya Isirayeli.” |
| 18. | Hanyuma y’ibyo hongera kubaho intambara ku Bafilisitiya i Goba. Sibekayi w’Umuhusha yica Safu wo muri bene cya gihanda. |
| 19. | Bukeye hongera kubaho intambara ku Bafilisitiya i Goba, Eluhanani mwene Yaroregimu w’i Betelehemu yica Goliyati w’Umugiti, uruti rw’icumu rye rwasaga n’igiti kiboherwaho imyenda. |
| 20. | Bukeye kandi habaho intambara i Gati, hariyo umugabo muremure cyane, yari afite intoki eshanu ziriho indegeya ku maboko yombi, n’amano atandatu ku maguru yombi, byose byari makumyabiri na bine, kandi na we yabyawe na cya gihanda. |
| 21. | Ashujuguje Isirayeli, Yonatani mwene Shimeya mukuru wa Dawidi aramwica. |
| 22. | Abo bose uko ari bane babyawe na cya gihanda cy’i Gati, bicwa na Dawidi n’abagaragu be. |