| 1. | Aya ni yo magambo ya Dawidi aheruka. Dawidi mwene Yesayi washyizwe ejuru, aravuga ati “Uwo Imana ya Yakobo yimikishije amavuta, Umuhimbyi w’igikundiro wa zaburi za Isirayeli. |
| 2. | “Umwuka w’Uwiteka yavugiye muri jye, Ijambo rye ryari ku rurimi rwanjye. |
| 3. | Imana ya Isirayeli yaravuze, Igitare cya Isirayeli yarabimbwiye iti ‘Utegekesha abantu gukiranuka,Agatwara yubaha Imana, |
| 4. | Azahwana n’umuseke utambitse w’izuba rirashe, N’igitondo kitagira igicu, Igihe ubwatsi bushya bwarukiye mu butaka, Ku bw’itangaze ry’umuhituko w’imvura.’ |
| 5. | “Ni koko, inzu yanjye ntimeze ityo ku Mana, Nyamara yasezeranye nanjye isezerano ritazakuka, Ritunganye muri bose kandi rikomeye, Kuko ari yo gakiza kanjye rwose, Kandi ririmo ibyo nifuza byose, nubwo itabikuza. |
| 6. | Ariko abatubaha Imana bose bazahwana n’amahwa asunikwa, Kuko nta wushobora kuyafatisha intoki. |
| 7. | Ahubwo uyakoraho wese, Akwiye kwitwaza icumu cyangwa uruti rw’icumu, Kandi azatwikīrwa rwose ahantu hayo.” |
Iby’ubutwari ingabo za Dawidi zakoze (1 Ngoma 11.10-47) |
| 8. | Aya ni yo mazina y’abantu b’intwari ba Dawidi: Yoshebubashebeti w’i Takemoni, yari ingenzi mu bandi batware, Adino w’Umwezini na we ni uko. Umunsi umwe yicishije icumu rye abantu magana inani, bagwira icyarimwe. |
| 9. | Akurikirwa na Eleyazari mwene Dodo umwana w’Umwahohi. Yari uwo muri abo bagabo batatu b’intwari bari bari kumwe na Dawidi, ubwo basuzuguzaga Abafilisitiya bari bateraniye kurwana, Abisirayeli bamaze guhunga. |
| 10. | Arahaguruka yica Abafilisitiya, ukuboko kwe kugwa ikinya, kumiranwa inkota. Uwo munsi Uwiteka amuha kunesha cyane, abantu baherako baramugarukira bazanywe no kwayanwa iminyago gusa. |
| 11. | Akurikirwa na Shama mwene Ageye w’Umuharari. Abafilisitiya bari bateranye umutwe umwe umwe mu murima wuzuye udushyimbo dutoya, abantu bahunga Abafilisitiya. |
| 12. | Ariko we yihagararira mu murima hagati, awurindiramo yica Abafilisitiya, nuko Uwiteka amuha kunesha cyane. |
| 13. | Bukeye abatatu bo muri mirongo itatu y’ingenzi baramanuka, basanga Dawidi mu buvumo bwa Adulamu mu isarura, kandi umutwe w’Abafilisitiya wari ugerereje mu kibaya cya Refayimu. |
| 14. | Icyo gihe Dawidi yari mu gihome, kandi abanyagihome cy’Abafilisitiya bari i Betelehemu. |
| 15. | Dawidi akumbuye aravuga ati “Icyampa nkabona unsomya ku mazi y’iriba ryo ku irembo ry’i Betelehemu.” |
| 16. | Maze abo bagabo b’intwari uko ari batatu batwaranira mu ngabo z’Abafilisitiya, bavoma amazi muri iryo riba ryo ku irembo ry’i Betelehemu, barayajyana bayashyira Dawidi ariko yanga kuyanywa, ahubwo ayabyarira imbere y’Uwiteka. |
| 17. | Aravuga ati “Ntibikabeho Uwiteka, kuba nakora ntyo. Ndebe nywe amaraso y’abantu bahaze amagara yabo?” Ni cyo cyatumye yanga kuyanywa. Ibyo ni byo byakozwe n’abo bagabo b’intwari uko ari batatu. |
| 18. | Kandi Abishayi mwene se wa Yowabu mwene Seruya, ni we wari umutware w’abo batatu. Yakaraze icumu rye yica abantu magana atatu, maze asangira n’abo batatu izina ry’uburangirire. |
| 19. | Mbese ubwo ntiyari umunyacyubahiro muri abo batatu? Ni cyo cyatumye aba umutware wabo. Ariko rero ntiyagera kuri ba batatu ba mbere. |
| 20. | Kandi Benaya mwene Yehoyada umwana w’umugabo w’intwari w’i Kabuseli, yari yarakoze ibikomeye. Ni we wishe bene Ariyeli w’i Mowabu bombi, kandi aramanuka yicira intare mu isenga mu gihe cya shelegi. |
| 21. | Yishe n’umugabo mwiza w’Umunyegiputa. Uwo Munyegiputa yari yitwaje icumu, ariko we amanuka yitwaje inkoni, aramusanga amushikuza icumu mu ntoki ze, ararimwicisha. |
| 22. | Ibyo ni byo Benaya mwene Yehoyada yakoze, yamamara muri abo bagabo batatu b’intwari. |
| 23. | Yarushaga icyubahiro ba bandi mirongo itatu, ariko ntagere kuri ba batatu ba mbere. Maze Dawidi amugira umutware w’abarinzi be. |
| 24. | Asaheli murumuna wa Yowabu yari umwe muri ba babandi mirongo itatu, hamwe na Eluhanani mwene Dodo w’i Betelehemu, |
| 25. | na Shama w’i Harodi na Elika w’i Harodi, |
| 26. | na Helesi w’i Paluti na Ira mwene Ikeshi w’i Tekowa, |
| 27. | na Abiyezeri w’Umunyanatoti na Mebunayi w’Umuhusha, |
| 28. | na Salumoni Umwahohi na Maharayi w’i Netofa, |
| 29. | na Helebu mwene Bāna w’i Netofa na Itayi mwene Ribayi w’i Gibeya y’Ababenyamini, |
| 30. | na Benaya w’i Piratoni na Hidaya w’imigezi y’i Gāshi, |
| 31. | na Abiyaluboni w’Umunyaraba na Azimaveti w’Umunyabahurimu, |
| 32. | na Eliyahaba w’i Shālabini, na bene Yasheni na Yonatani, |
| 33. | na Shāma w’i Harari na Ahiyamu mwene Sharari wa Arari, |
| 34. | na Elifeleti mwene Ahasubayi umuhungu wa wa Munyamāka, na Eliyamu mwene Ahitofeli w’i Gilo, |
| 35. | na Hesironi w’i Karumeli na Parayi wa Arubi, |
| 36. | na Igalu mwene Natani w’i Soba na Bani w’i Gadi, |
| 37. | na Seleki w’Umwamoni na Naharayi w’i Bēroti, abatwaraga intwaro za Yowabu mwene Seruya, |
| 38. | na Ira w’Umuyeteri na Garebu w’Umuyeteri, |
| 39. | na Uriya w’Umuheti. Bose ni mirongo itatu na barindwi. |