| 1. | Salomo yuzura na Farawo umwami wa Egiputa arongora umukobwa we, amuzana mu mudugudu wa Dawidi agumayo kugeza aho Salomo yamariye kubaka inzu ye bwite n’iy’Uwiteka, n’inkike zo kugota i Yerusalemu. |
| 2. | Icyo gihe abantu batambiraga mu nsengero zo ku tununga, kuko kugeza ubwo hatariho inzu yubakiwe izina ry’Uwiteka. |
| 3. | Salomo yakundaga Uwiteka akagendera mu mategeko ya se Dawidi, kandi yajyaga atamba ibitambo, akosereza imibavu mu nsengero zo ku tununga. |
Salomo asaba Imana ubwenge (2 Ngoma 1.3-12) |
| 4. | Bukeye umwami ajya i Gibeyoni gutambirayo, kuko ari ho akanunga karusha utundi icyubahiro kabaga. Nuko Salomo atambirayo ibitambo byoswa igihumbi. |
| 5. | Salomo akiri i Gibeyoni Uwiteka amubonekera mu nzozi nijoro. Imana iramubaza iti “Nsaba icyo ushaka nkiguhe.” |
| 6. | Salomo aravuga ati “Wagiriye data Dawidi ineza nyinshi, kuko yagendanaga ukuri no gukiranuka imbere yawe agutunganiye mu mutima we, kandi wamugeneye kumugirira iyi neza ikomeye, umuha umwana we ngo yicare ku ntebe y’ubwami bwe nk’uko biri none. |
| 7. | Nuko none, Uwiteka Mana yanjye, wimitse umugaragu wawe mu cyimbo cya data Dawidi, ariko ndi umwana muto sinzi iyo biva n’iyo bijya. |
| 8. | Kandi umugaragu wawe ndi hagati y’abantu bawe watoranyije, b’ubwoko bukomeye butabarika. |
| 9. | Nuko rero, uhe umugaragu wawe umutima ujijutse ngo nshobore gucira abantu bawe imanza, kugira ngo menye gutandukanya ibyiza n’ibibi. Mbese ni nde washobora gucira ubu bwoko bwawe bukomeye imanza?” |
| 10. | Maze ayo magambo anezeza Uwiteka, kuko ari yo Salomo yamusabye. |
| 11. | Imana iherako ibwira Salomo iti “Kuko ibyo ari byo usabye ukaba udasabye kurama, ntusabe n’ubutunzi cyangwa ko abanzi bawe bapfa, ahubwo ukisabira ubwenge bwo kumenya guca imanza zitabera, |
| 12. | nuko nkugiriye uko unsabye. Dore nguhaye umutima w’ubwenge ujijutse, mu bakubanjirije cyangwa mu bazagukurikira nta wuzahwana nawe. |
| 13. | Kandi nguhaye n’ibyo utansabye, ubutunzi n’icyubahiro bizatuma nta mwami n’umwe wo mu bandi bami uzahwana nawe, iminsi yose yo kubaho kwawe. |
| 14. | Nuko kandi nugendera mu nzira zanjye, ukitondera amateka n’amategeko yanjye nk’uko so Dawidi yazigenderagamo, nzakongerera kurama.” |
| 15. | Maze Salomo aribambura amenya ko yarotaga. Bukeye asubira i Yerusalemu, ahageze ahagarara imbere y’isanduku y’isezerano ry’Uwiteka ahatambira ibitambo byoswa, n’iby’ishimwe yuko ari amahoro, hanyuma atekeshereza abagaragu be bose ibyokurya. |
Salomo acira abagore babiri imanza |
| 16. | Bukeye abagore babiri b’abamalaya basanga umwami, bamuhagarara imbere. |
| 17. | Umwe muri bo aravuga ati “Nyagasani, nabanaga n’uyu mugore mu nzu imwe, bukeye turi kumwe mu nzu mbyara umwana. |
| 18. | Maze iminsi itatu mbyaye, uyu mugore na we abyara turi kumwe. Nta mushyitsi wari kumwe natwe muri iyo nzu, keretse twebwe ubwacu. |
| 19. | Ariko nijoro umwana w’uyu mugore arapfa, azize yuko yamuryamiye. |
| 20. | Icyo gicuku arabyuka, ankura umwana mu gituza ubwo umuja wawe nari nsinziriye, amuryamisha mu gituza cye, wa wundi wapfuye amuryamisha mu gituza cyanjye. |
| 21. | Mbyutse mu museke konsa umwana nsanga yapfuye, ariko mu gitondo mwitegereje mbona ko atari umwana wanjye nibyariye.” |
| 22. | Undi mugore aravuga ati “Oya, umuzima ni we wanjye, uwapfuye ni uwawe.” Uwa mbere ati “Oya, uwapfuye ni uwawe, umuzima ni we wanjye.” Babivugira batyo imbere y’umwami. |
| 23. | Nuko umwami aravuga ati “Yemwe, umwe agira ati ‘Umuzima ni we wanjye, uwapfuye ni uwawe’, n’undi akagira ati‘ Oya, ahubwo uwapfuye ni uwawe, umuzima ni we wanjye.’ ” |
| 24. | Umwami ati “Nimunzanire inkota.” Barayimuzanira. |
| 25. | Maze umwami arategeka ati “Uwo mwana muzima nimumucemo kabiri igice kimwe mugihe umwe, ikindi mugihe undi.” |
| 26. | Nuko umugore nyina w’umwana muzima wari umufitiye imbabazi, abwira umwami ati “Nyagasani, umuzima mumwihere wimwica, nubwo bimeze bite.” Ariko undi aravuga ati “Ahubwo bamucemo kabiri, mubure nawe umubure.” |
| 27. | Umwami aherako arategeka ati “Uwo mwana muzima ntimumwice na hato, mumuhe uriya mugore kuko ari we nyina.” |
| 28. | Nuko Abisirayeli bose bumvise uko umwami yaciye urwo rubanza baramutinya, kuko babonye ko ubwenge bw’Imana bwari muri we bwo guca imanza zitabera. |