Ahabu anyaga Naboti uruzabibu rwe |
| 1. | Kandi hariho umugabo witwaga Naboti w’i Yezerēli, yari afite uruzabibu i Yezerēli hafi y’ibwami kwa Ahabu umwami w’i Samariya. |
| 2. | Ahabu abwira Naboti ati “Mpa uruzabibu rwawe, kugira ngo ndugire igihambo cy’imboga kuko ari hafi y’urugo rwanjye, nzaguhe urundi ruzabibu rururuta ubwiza, cyangwa washaka naguha ibiguzi byarwo ku ifeza.” |
| 3. | Naboti abwira Ahabu ati “Biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo ya ba sogokuruza banjye.” |
| 4. | Maze Ahabu ataha afite agahinda n’uburakari, ku bw’ijambo Naboti w’i Yezerēli yamubwiye ngo “Sinaguha gakondo ya ba sogokuruza banjye.” Nuko aryama ku gisasiro cye yerekeye ivure, yanga kugira icyo afungura. |
| 5. | Hanyuma umugore we Yezebeli araza aramubaza ati “Ni iki kiguteye agahinda kikakubuza kurya?” |
| 6. | Na we aramusubiza ati “Ni uko navuganye na Naboti w’i Yezerēli nkamubwira nti ‘Mpa uruzabibu rwawe turugure ifeza, cyangwa washaka naguha urundi mu cyimbo cyarwo.’ Na we akansubiza ati ‘Sinaguha uruzabibu rwanjye.’ ” |
| 7. | Umugore we Yezebeli aramubwira ati “Dorere, ntutegeka ubwami bwa Isirayeli? Byuka ufungure ushire agahinda. Ni jye uzaguha urwo ruzabibu rwa Naboti w’i Yezerēli.” |
| 8. | Aherako yandika inzandiko mu izina rya Ahabu azifatanisha ikimenyetso cye, azoherereza abatware n’impura bo mu murwa we n’abaturanyi ba Naboti. |
| 9. | Yandika muri izo nzandiko ngo “Nimutegeke abantu biyirize ubusa maze mushyire Naboti imbere yabo. |
| 10. | Imbere ye muhashyire abagabo babiri b’ibigoryi bamushinje bati ‘Watutse Imana n’umwami.’ Nuko muhereko mumujyane, mujye kumutera amabuye mumwice.” |
| 11. | Nuko abatware bo mu murwa n’ab’impfra b’abanyarurembo babigenza uko Yezebeli yabatumyeho, nk’uko yanditse muri izo nzandiko yaboherereje. |
| 12. | Bategeka abantu kwiyiriza ubusa, bashyira Naboti imbere yabo. |
| 13. | Maze abagabo babiri b’ibigoryi barinjira bamwicara imbere. Abo bagabo b’ibigoryi bashinja Naboti bari imbere y’abantu bati “Naboti yatutse Imana n’umwami.” Uwo mwanya baramusumira bamuvana mu murwa, bamutera amabuye arapfa. |
| 14. | Baherako batuma kuri Yezebeli ko Naboti bamuteye amabuye bakamwica. |
| 15. | Yezebeli yumvise ko Naboti bamuteye amabuye agapfa, abwira Ahabu ati “Haguruka wende rwa ruzabibu Naboti w’i Yezerēli yangaga ko mugura, ntakiriho yapfuye.” |
| 16. | Ahabu yumvise ko Naboti yapfuye arahaguruka, aramanuka ajya muri urwo ruzabibu rwa Naboti w’i Yezerēli kuruzungura. |
Eliya atumwa kuvuma Ahabu |
| 17. | Ubwo ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Eliya w’i Tishubi riti |
| 18. | “Haguruka umanuke usange Ahabu umwami w’Abisirayeli utuye i Samariya, ubu ari mu ruzabibu rwa Naboti yagiye kuruzungura, |
| 19. | umubwire uti ‘Uwiteka aravuze ngo: Ni uko urishe urazunguye?’ Maze umubwire uti ‘Umva uko Uwiteka avuga: Aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti, ni ho zizarigatira n’ayawe.’ ” |
| 20. | Ahabu abwira Eliya ati “Urambonye ga wa mwanzi wanjye we?” Na we ati “Ndakubonye koko, kuko wiguriye gukora ibyangwa n’Uwiteka. |
| 21. | ‘Umva nzakuzanira ibyago ngutsembe rwose, nzamara umuhungu wese kuri Ahabu, uw’imbata n’uw’umudendezo mu Bisirayeli. |
| 22. | Nzahindura inzu yawe nk’iya Yerobowamu mwene Nebati, kandi nk’iya Bāsha mwene Ahiya, kuko wandakaje ukoshya Abisirayeli ngo bacumure.’ |
| 23. | Kandi ibya Yezebeli Uwiteka arabihamya atya ati ‘Imbwa zizarira Yezebeli ku nkike z’i Yezerēli.’ |
| 24. | Uwa Ahabu wese uzagwa mu mudugudu azaribwa n’imbwa, uzagwa ku gasozi azaribwa n’inkongoro.” |
| 25. | Nta wigeze gusa na Ahabu wiguriye gukora ibyangwa n’Uwiteka, yohejwe n’umugore we Yezebeli. |
| 26. | Nuko yajyaga akora nabi cyane, akurikira ibishushanyo bisengwa nk’uko Abamori babigenzaga kose, abo Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli. |
| 27. | Nuko Ahabu amaze kumva ayo magambo, atanyaguza imyambaro ye yambara ibigunira, yiyiriza ubusa yirirwa aryamye ku bigunira, akagenda abebera. |
| 28. | Hanyuma ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Eliya w’i Tishubi riramubwira riti |
| 29. | “Ubonye uko Ahabu yicishije bugufi imbere yanjye? Kuko yicishije bugufi imbere yanjye sinzamuteza ibyo byago ku ngoma ye, ahubwo nzabiteza inzu ye ku ngoma y’umuhungu we.” |