Abakomoka kuri Yuda mwene Yakobo |
   | 1. | Aba ni bo bahungu ba Isirayeli: Rubeni na Simiyoni na Lewi, na Yuda na Isakari na Zebuluni, |
   | 2. | na Dani na Yosefu na Benyamini, na Nafutali na Gadi na Asheri. |
   | 3. | Bene Yuda ni Eri na Onani na Shela, abo uko ari batatu yababyaranye na Batishuwa Umunyakanānikazi. Kandi Eri imfura ya Yuda, yari mubi mu maso y’Uwiteka, aramwica. |
   | 4. | Tamari umukazana we amubyaraho Perēsi na Zera. Abahungu ba Yuda bose bari batanu. |
   | 5. | Bene Perēsi ni Hesironi na Hamuli. |
   | 6. | Bene Zera ni Zimuri na Etani, na Hemani na Kalukoli na Dara, bose ni batanu. |
   | 7. | Bene Karumi ni Akani, wababazaga Isirayeli agacumura mu byashinganywe. |
   | 8. | Mwene Etani ni Azariya. |
   | 9. | Kandi bene Hesironi yabyaye ni Yeramēli na Ramu na Kelubayi. |
   | 10. | Ramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahashoni umutware w’Abayuda. |
   | 11. | Nahashoni abyara Salumoni, Salumoni abyara Bowazi. |
   | 12. | Bowazi abyara Obedi, Obedi abyara Yesayi. |
   | 13. | Yesayi abyara imfura ye Eliyabu, uw’ubuheta ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shimeya, |
   | 14. | uwa kane ni Netanēli, uwa gatanu ni Radayi, |
   | 15. | uwa gatandatu ni Osemu, uwa karindwi ni Dawidi. |
   | 16. | Kandi bashiki babo ni aba: Seruya na Abigayili. Bene Seruya ni Abishayi na Yowabu na Asaheli, uko ari batatu. |
   | 17. | Abigayili abyara Amasa, kandi se wa Amasa yari Yeteri w’Umwishimayeli. |
   | 18. | Kalebu mwene Hesironi abyarana abana n’umugore we Azuba no kuri Yeriyoti. Aba ni bo bahungu be: Yesheri na Shobabu na Aridoni. |
   | 19. | Azuba apfuye Kalebu ashyingirwa Efurata, amubyaraho Huri. |
   | 20. | Huri abyara Uri, Uri abyara Besaleli. |
   | 21. | Hanyuma Hesironi ataha ku mukobwa wa Makiri se wa Gileyadi, amurongora amaze imyaka mirongo itandatu avutse, amubyaraho Segubu. |
   | 22. | Segubu abyara Yayiri, ari we wari ufite imidugudu makumyabiri n’itatu mu gihugu cy’i Galeyadi. |
   | 23. | Geshuri na Aramu babanyaga imidugudu ya Yayiri hamwe n’i Kenati n’ibirorero byaho, yose ni imidugudu mirongo itandatu. Aba bose ni bene Makiri se wa Gileyadi. |
   | 24. | Bukeye Hesironi apfiriye i Kalebu ya Efurata, umugore we Abiya inda yamusigiye ayibyaramo Ashihuri se wa Tekowa. |
   | 25. | Bene Yeramēli imfura ya Hesironi ni aba: uw’imfura ni Ramu, agakurikirwa na Buna na Oreni na Osemu na Ahiya. |
   | 26. | Kandi Yeramēli yari afite undi mugore witwaga Atara, uwo ni we nyina wa Onamu. |
   | 27. | Bene Ramu imfura ya Yeramēli ni Māsi na Yamini na Ekeri. |
   | 28. | Na bene Onamu ni Shamayi na Yada, bene Shamayi ni Nadabu na Abishuri. |
   | 29. | Na muka Abishuri yitwaga Abihayili, amubyaraho Ahubani na Molidi. |
   | 30. | Bene Nadabu ni Seledi na Apayimu, ariko Seledi apfa ari incike. |
   | 31. | Mwene Apayimu ni Ishi, mwene Ishi ni Sheshani, mwene Sheshani ni Ahilayi. |
   | 32. | Bene Yada murumuna wa Shamayi ni Yeteri na Yonatani, Yeteri apfa ari incike. |
   | 33. | Bene Yonatani ni Peleti na Zaza. Abo ni bo bene Yeramēli. |
   | 34. | Kandi Sheshani nta bahungu yari afite keretse abakobwa. Ariko yari afite umugaragu w’Umunyegiputa witwaga Yaruha, |
   | 35. | ashyingira umukobwa we uwo mugaragu we Yaruha, amubyaraho Atayi. |
   | 36. | Atayi abyara Natani, Natani abyara Zabadi. |
   | 37. | Zabadi abyara Efulali, Efulali abyara Obedi. |
   | 38. | Obedi abyara Yehu, Yehu abyara Azariya. |
   | 39. | Azariya abyara Helesi, Helesi abyara Eleyasa. |
   | 40. | Eleyasa abyara Sisimayi, Sisimayi abyara Shalumu. |
   | 41. | Shalumu abyara Yekamiya, Yekamiya abyara Elishama. |
   | 42. | Bene Kalebu murumuna wa Yeramēli, imfura ye ni Mesha ari we se wa Zifu, na bene Mesha se wa Heburoni. |
   | 43. | Bene Heburoni ni Kōra na Tapuwa, na Rekemu na Shema. |
   | 44. | Shema abyara Rahamu se wa Yorikeyamu, Rememu abyara Shamayi. |
   | 45. | Mwene Shamayi ni Mawoni, kandi Mawoni yari se wa Betisuri. |
   | 46. | Kandi Efa inshoreke ya Kalebu abyara Harani na Mosa na Gazezi, Harani abyara Gazezi. |
   | 47. | Bene Yahidayi ni Regemu na Yotamu na Geshani, na Peleti na Efa na Shāfi. |
   | 48. | Kandi Māka inshoreke ya Kalebu, abyara Sheberi na Tiruhana. |
   | 49. | Kandi abyara Shāfi se wa Madumana, na Sheva se wa Makubena n’uwa Gibeya. Kandi umukobwa wa Kalebu yari Akisa. |
   | 50. | Aba ni bo bene Kalebu mwene Huri imfura ya Efurata: Shobali se wa Kiriyatiyeyarimu, |
   | 51. | na Salima se wa Betelehemu, na Harefu se wa Betigaderi. |
   | 52. | Kandi Shobali se wa Kiriyatiyeyarimu yari afite abahungu, Harowe na Hasihamanahati. |
   | 53. | Imbyaro za Kiriyatiyeyarimu ni Abayeteri n’Abaputi, n’Abashumati n’Abamishurayi, kuri abo ni ho Abasorati n’Abanyeshitawoli bakomotse. |
   | 54. | Bene Salima ni Betelehemu n’Abanyanetofa na Atarotibetiyowabu, n’igice cy’Abamanahati n’Abasori. |
   | 55. | Kandi imbyaro z’abanditsi babaga i Yabesi ni Abatirati n’Abashimeyati n’Abasukati. Abo ni bo Bakeni bakomotse kuri Hamati se w’umuryango wa Rekabu. |