Somera Bibiliya kuri Telefone
Hiramu afasha Dawidi. Amazina y’abana ba Dawidi (2 Sam 5.11-16)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Hiramu umwami w’i Tiro yohereza intumwa kuri Dawidi, n’ibiti by’imyerezi n’abazi kubakisha amabuye n’ababaji, ngo bamwubakire inzu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Nuko Dawidi amenya ko Uwiteka amukomereje ubwami bwa Isirayeli ngo bube ubwe, kuko ubwami bwe bwashyiriwe hejuru ku bw’ubwoko bwe bw’Abisirayeli.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Bukeye Dawidi yongera kurongora abandi bagore ari i Yerusalemu, yongera kubyara abana b’abahungu n’abakobwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Kandi aya ni yo mazina y’abana yabyariye i Yerusalemu: Shamuwa na Shobabu na Natani na Salomo,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
na Ibuhari na Elishuwa na Elifeleti,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
na Noga na Nefegi na Yafiya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
na Elishama na Bēliyada na Elifeleti.
Dawidi anesha Abafilisitiya (2 Sam.5.17-25)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Abafilisitiya bumvise ko Dawidi yimikishijwe amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli yose, Abafilisitiya bose bazamurwa no kumutera. Dawidi abyumvise arabasanganira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Icyo gihe Abafilisitiya baraje buzura ikibaya cy’Abarafa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Dawidi agisha Imana inama ati “Ntere Abafilisitiya uzabangabiza?” Uwiteka aramusubiza ati “Genda kuko nzabakugabiza.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Nuko bazamukira i Bāliperasimu, Dawidi abatsindayo. Dawidi aherako aravuga ati “Imana yahomboje abanzi banjye ukuboko kwanjye nk’uko amazi ahomboka.” Ni cyo cyatumye aho hantu bahahimba Bāliperasimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Kandi Abafilisitiya batayo ibigirwamana byabo, Dawidi ategeka ko babitwika.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Bukeye Abafilisitiya bongera kuzura cya kibaya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Dawidi yongera kugisha Imana inama. Imana iramubwira iti “We gutabara ubakurikiye, ahubwo ubace rubete ubarasukireho ahateganye n’ishyamba ry’imitugunguru.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Nuko niwumva ikiriri kirangīra hejuru y’ubushorishori bw’imitugunguru, uhereko utabare kuko Imana iri bube igutabariye imbere kunesha ingabo z’Abafilisitiya.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Nuko Dawidi abigenza uko Imana yamutegetse, batsinda ingabo z’Abafilisitiya uhereye i Gibeyoni ukageza i Gezeri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Maze inkuru ya Dawidi yamamara mu bihugu byose, Uwiteka atuma amahanga yose amutinya.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 1 ibyo ku ngoma igice cya: