Dawidi yihanangiriza abantu |
| 1. | Dawidi yateranirije i Yerusalemu abatware ba Isirayeli bose, n’abatware b’imiryango n’abatware b’imitwe yakoreraga umwami bafata ibihe, n’abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, n’abatware b’ibintu byose n’amatungo by’umwami, n’abahungu be n’inkone, n’abagabo b’abanyambaraga b’intwari bose. |
| 2. | Umwami Dawidi aherako arahaguruka, avuga ahagaze ati “Nimunyumve bene data kandi bantu banjye, nari mbisanganywe mu mutima kuzubakira Isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, inzu yo kuruhukiramo ikaba n’intebe y’ibirenge by’Imana yacu, kandi nari niteguye kubaka. |
| 3. | Ariko Imana irambwira iti ‘Ntiwubakire izina ryanjye inzu kuko uri umugabo w’umunyantambara, kandi wavushije amaraso menshi.’ |
| 4. | Nyamara Uwiteka Imana ya Isirayeli yarandobanuye, intoranya mu muryango wa data wose ngo mbe umwami wa Isirayeli iteka ryose, kuko yatoranije Yuda ikamugira imfura, kandi mu muryango wa Yuda igatoranyamo inzu ya data, kandi mu bahungu ba data ikaba ari jye yishimira kugira umwami w’Abisirayeli bose. |
| 5. | Kandi mu bahungu banjye bose (kuko Uwiteka yampaye abana b’abahungu benshi), atoranyamo umuhungu wanjye Salomo kuba ari we wicara ku ntebe y’ubwami bw’Uwiteka, ategeka Isirayeli. |
| 6. | “Arambwira ati ‘Umuhungu wawe Salomo ni we uzubaka inzu yanjye n’ibikari byanjye, kuko namutoranije ngo abe umwana wanjye, nanjye mbe se. |
| 7. | Kandi nzakomeza ubwami bwe iteka ryose, nagira umwete wo kwitondera amategeko n’amateka byanjye nk’uko ameze kuri ubu.’ |
| 8. | “Nuko rero imbere y’Abisirayeli bose ari ryo teraniro ry’Uwiteka, kandi imbere y’Imana yacu yumva, mwitondere amategeko yose y’Uwiteka Imana yanyu muyamenye, mubone gutwara iki gihugu cyiza mukazakiraga abana banyu bazabazungura, kibe gakondo yabo iteka ryose. |
| 9. | “Nawe Salomo mwana wanjye, umenye Imana ya so, ujye uyikorera n’umutima utunganye kandi ukunze, kuko Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yibwira byose, numushaka uzamubona, ariko numureka azaguca iteka ryose. |
| 10. | Nuko wirinde, kuko Uwiteka ari wowe yatoranije kubakira inzu ubuturo bwera, shyiraho imbaraga ubikore.” |
Dawidi aha Salomo icyitegererezo cy’urusengero |
| 11. | Nuko Dawidi aha umuhungu we Salomo icyitegererezo cy’ibaraza ry’urusengero, n’icy’amazu yarwo n’icy’ububiko bwarwo, n’icy’ibyumba byarwo byo hejuru, n’ibyo muri rwo imbere, n’icy’ahantu h’intebe y’ihongerero. |
| 12. | N’icyitegererezo cy’ibyo yaheshejwe n’umwuka byose, iby’ibikari by’inzu y’Uwiteka, n’iby’ibyumba biyikikije byose, n’ububiko bw’inzu y’Imana, n’ububiko bw’ibintu byashinganywe. |
| 13. | Kandi n’iby’ibihe by’abatambyi n’Abalewi, n’iby’imirimo yose yakorerwaga inzu y’Uwiteka, n’iby’ibintu byose byakoreshwaga mu nzu y’Uwiteka. |
| 14. | Kandi amuha izahabu zigezwe zo gucurishwamo ibintu by’izahabu byose bikoreshwa imirimo yose, amuha n’ifeza zigezwe zo gucurishamo ibintu by’ifeza byose bikoreshwa imirimo yose. |
| 15. | Kandi amugerera izahabu zo gucurishwamo ibitereko by’amatabaza n’amatabaza yabyo y’izahabu, agera izahabu z’igitereko cyose n’iz’amatabaza yacyo, kandi amugerera n’ifeza z’ibitereko by’amatabaza by’ifeza, agera ifeza z’igitereko cyose n’iz’amatabaza yacyo, uko igitereko cyose gikoreshwa. |
| 16. | Amugerera n’izahabu z’ameza y’imitsima yo kumurikwa imbere y’Imana, izahabu z’ameza yose, kandi n’ifeza z’ameza y’ifeza, |
| 17. | n’ibyo kwaruza inyama n’ibyungu n’ibikombe by’izahabu nziza, agerera icyungu cy’izahabu cyose izahabu zacyo, n’icy’ifeza cyose ifeza zacyo. |
| 18. | Kandi agerera igicaniro cyo koserezaho imibavu izahabu itunganijwe, kandi amuha n’izahabu z’igishushanyo cy’igare, n’ibishushanyo by’abakerubi batanze amababa bagatwikira isanduku y’isezerano ry’Uwiteka. |
| 19. | Dawidi aravuga ati “Ibyo byose nabimenyeshejwe n’ibyanditswe n’ukuboko k’Uwiteka, iyo ni yo mirimo yose ikurikije iki cyitegererezo.” |
| 20. | Maze Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati “Komera ushikame uzabikore, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana ari yo Mana yanjye izabana nawe. Ntizagusiga, ntizaguhāna kugeza aho imirimo yose y’ibizakoreshwa mu nzu y’Uwiteka izarangirira. |
| 21. | Kandi dore hariho n’ibihe by’abatambyi n’Abalewi by’umurimo wose w’inzu y’Imana, kandi mu murimo w’uburyo bwose uzaba ufite umuntu w’umuhanga ukunze wese wo gukora umurimo wose, kandi n’abatware na ba rubanda bose bazahora biteguye kukumvira rwose.” |