Abayuda baterwa n’Abamowabu, Yehoshafati afatwa n’ubwoba atakambira Uwiteka |
   | 1. | Hanyuma y’ibyo Abamowabu n’Abamoni hamwe n’Abamewunimu batera Yehoshafati, bajya kumurwanya. |
   | 2. | Maze haza abantu babwira Yehoshafati bati “Haje ingabo nyinshi ziguteye ziturutse i Siriya hakurya y’inyanja, kandi dore bageze i Hasasonitamari (ari ho Enigedi).” |
   | 3. | Yehoshafati aratinya yihata gushaka Uwiteka, ategeka Abayuda bose kwiyiriza ubusa. |
   | 4. | Abayuda bose baraterana ngo basabe Uwiteka kubatabara, baturuka mu midugudu y’i Buyuda yose bazanywe no gushaka Uwiteka. |
   | 5. | Yehoshafati ahagarara mu iteraniro ry’Abayuda n’ab’i Yerusalemu, yari mu nzu y’Uwiteka imbere y’urugo rushya, |
   | 6. | arasenga ati “Uwiteka Mana ya ba sogokuruza bacu, ese si wowe Mana yo mu ijuru kandi si wowe utegeka abami bose b’abanyamahanga? Mu kuboko kwawe harimo ububasha n’imbaraga, bituma ntawagutanga imbere. |
   | 7. | Mana yacu, si wowe wirukanye abaturage bari muri iki gihugu imbere y’ubwoko bwawe bw’Abisirayeli, ukagiha urubyaro rw’incuti yawe Aburahamu ngo kibe icyabo iteka ryose? |
   | 8. | Maze bakakibamo, kandi bakaba bubakiyemo izina ryawe ubuturo bagasenga bati |
   | 9. | ‘Nitugerwaho n’ibyago, ari inkota cyangwa igihano cyangwa mugiga ndetse n’inzara, tuzajya duhagarara imbere y’iyi nzu n’imbere yawe (kuko izina ryawe riri muri iyi nzu), tugutakambire uko tuzaba tubabaye nawe uzumva utabare?’ |
   | 10. | “Nuko none dore Abamoni n’Abamowabu n’abo ku musozi Seyiri, abo wabujije Abisirayeli ko babatera ubwo bavaga mu gihugu cya Egiputa, ahubwo bakanyura hirya ntibabarimbure, |
   | 11. | dore uko batwituye kuza kutwirukana muri gakondo yawe waduhaye kuhazungura. |
   | 12. | Mana yacu, ntiwakwemera kubahana? Nta mbaraga dufite zarwanya izo ngabo nyinshi ziduteye, kandi tubuze uko twagira ariko ni wowe duhanze amaso.” |
   | 13. | Nuko Abayuda bose bahagarara imbere y’Uwiteka, bari kumwe n’abana babo batoya n’abagore babo n’abana babo bakuru. |
   | 14. | Maze umwuka w’Uwiteka aza kuri Yahaziyeli mwene Zekariya, mwene Benaya mwene Yeyeli mwene Mataniya w’Umulewi wo muri bene Asafu, aho yari ari hagati mu iteraniro. |
   | 15. | Aravuga ati “Nimwumve yemwe Bayuda mwese, namwe baturage b’i Yerusalemu nawe Mwami Yehoshafati, uku ni ko Uwiteka avuze ‘Mwitinya kandi mwe gukurwa umutima n’izo ngabo nyinshi, kuko urugamba atari urwanyu ahubwo ni urw’Imana. |
   | 16. | Ejo muzamanuke mubatere. Dore barazamuka ahaterera hajya i Sise, muzabasanga aho ikibaya giherera mu butayu bw’i Yeruweli. |
   | 17. | Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwireme inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha yemwe Bayuda n’ab’i Yerusalemu. Mwitinya kandi mwe kwiheba, ejo muzabatere kuko Uwiteka ari kumwe namwe.’ ” |
   | 18. | Maze Yehoshafati yubika amaso hasi, Abayuda bose n’ab’i Yerusalemu bikubita hasi imbere y’Uwiteka baramuramya. |
   | 19. | Abalewi bo muri bene Kohati n’abo mu Bakōra, bahagurutswa no guhimbaza Uwiteka Imana ya Isirayeli n’ijwi rirenga cyane. |
Abamowabu babateye baneshwa |
   | 20. | Bukeye bwaho bazinduka kare mu gitondo, barasohoka bajya mu butayu bw’i Tekowa. Bagisohoka Yehoshafati arahagarara aravuga ati “Nimunyumve yemwe Bayuda namwe abatuye i Yerusalemu, mwizere Uwiteka Imana yanyu mubone gukomezwa, mwizere n’abahanuzi bayo mubone kugubwa neza.” |
   | 21. | Nuko amaze kujya inama n’abantu, ashyiraho abo kuririmbira Uwiteka, bagahimbaza ubwiza bwo gukiranuka kwe barangaje imbere y’ingabo bavuga bati “Nimuhimbaze Uwiteka, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” |
   | 22. | Batangiye kuririmba no guhimbaza, Uwiteka ashyiraho abo gucira igico Abamoni n’Abamowabu, n’abo ku musozi Seyiri bari bateye i Buyuda, baraneshwa. |
   | 23. | Kuko Abamoni n’Abamowabu bahagurukijwe no gutera abaturage bo ku musozi Seyiri ngo babice babarimbure rwose, nuko bamaze gutsemba ab’i Seyiri baherako barahindukana, bararimburana. |
   | 24. | Hanyuma Abayuda bageze ku munara w’abarinzi wo mu butayu, basanga ingabo zose zabaye imirambo irambaraye hasi, ari nta n’umwe wacitse ku icumu. |
   | 25. | Maze Yehoshafati n’ingabo ze bagiye kubanyaga, intumbi bazisangana iby’ubutunzi bwinshi n’iby’umurimbo by’igiciro cyinshi bīcūje ubwabo, byari byinshi cyane bituma batabasha kubimara, bamara iminsi itatu bakinyaga iminyago kuko yari myinshi. |
   | 26. | Ku munsi wa kane Abayuda bateranira mu kibaya cya Beraka bahashimira Uwiteka, ni cyo cyatumye aho hantu hahimbwa ikibaya cya Beraka na n’ubu. |
   | 27. | Abayuda n’ab’i Yerusalemu baherako basubirayo uko banganaga Yehoshafati abagiye imbere, basubira i Yerusalemu banezerewe kuko Uwiteka yabahaye kwishima hejuru y’ababisha babo. |
   | 28. | Baza i Yerusalemu bafite nebelu n’inanga n’amakondera, bajya ku nzu y’Uwiteka. |
   | 29. | Igitinyiro cy’Imana kiba ku bami bose bo muri ibyo bihugu, ubwo bumvaga ko Uwiteka yarwanije ababisha b’Abisirayeli. |
   | 30. | Nuko igihugu cya Yehoshafati kiratuza, kuko Imana ye yamuhaye ihumure impande zose. |
Yehoshafati yategekaga Abayuda, atunganiye Imana (1 Abami 22.41-50) |
   | 31. | Yehoshafati ategeka i Buyuda. Yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo itatu n’itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n’itanu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Azuba umukobwa wa Shiluhi. |
   | 32. | Yagendanaga ingeso nziza za se Asa ntateshuke, agakora ibishimwa imbere y’Uwiteka. |
   | 33. | Icyakora ingoro ntizakuweho, kandi n’abantu bari batarakomeza imitima yabo ku Mana ya ba sekuruza. |
   | 34. | Ariko indi mirimo ya Yehoshafati, iyabanje n’iyaherutse, yanditswe mu gitabo cy’ibya Yehu mwene Hanani, babishyira mu gitabo cy’abami b’Abisirayeli. |
   | 35. | Hanyuma y’ibyo Yehoshafati umwami w’Abayuda yiyunga na Ahaziya umwami w’Abisirayeli, wagiraga ingeso mbi cyane. |
   | 36. | Afatanya na we kubāza inkuge zo kujya i Tarushishi, bazibarizaga Esiyonigeberi. |
   | 37. | Maze Eliyezeri mwene Dodavahu w’i Maresha ahanurira Yehoshafati aravuga ati “Kuko wiyunze na Ahaziya, Uwiteka atsembye ibyo wabaje.” Nuko izo nkuge zirameneka, ntibabasha kujya i Tarushishi. |