Ibya Yoramu. Eliya amuhanurira ibyago |
| 1. | Yehoshafati aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Yoramu yima ingoma ye. |
| 2. | Kandi Yoramu yari afite bene se, abahungu ba Yehoshafati ari bo Azariya na Yehiyeli na Zekariya, na Azariya na Mikayeli na Shefatiya. Abo bose bari abahungu ba Yehoshafati umwami wa Isirayeli. |
| 3. | Se abaraga ibiragwa bikomeye by’ifeza n’izahabu, n’ibintu by’igiciro cyinshi n’imidugudu y’i Buyuda igoswe n’inkike, ariko ubwami abuha Yoramu kuko ari we mpfura ye. |
| 4. | Nuko Yoramu arahaguruka ategeka ubwami bwa se, amaze gukomera aherako yicisha bene se bose inkota, hamwe n’ibikomangoma bindi byo mu Bisirayeli. |
| 5. | Kandi Yoramu yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse, amara imyaka munani i Yerusalemu ari ku ngoma. |
| 6. | Agendana ingeso z’abami b’Abisirayeli nk’uko ab’inzu ya Ahabu bazigendanaga, kuko yashyingiwe umukobwa wa Ahabu agakora ibyangwa n’Uwiteka. |
| 7. | Ariko Uwiteka ntiyashaka kurimbura inzu ya Dawidi, ku bw’isezerano yasezeranye na Dawidi ko azamuhāna itabaza n’abahungu be iteka ryose. |
| 8. | Maze ku ngoma ye Abedomu baragoma, biyegura ku bwami bw’Abayuda biyimikira uwabo mwami. |
| 9. | Bukeye Yoramu yambukana n’abatware be n’amagare ye yose, ahaguruka nijoro atwaza Abedomu bari bamugose ari kumwe n’abatware b’amagare. |
| 10. | Uko ni ko Abedomu bagomeye Abayuda kugeza ubu. Icyo gihe ab’i Libuna na bo baramugomera, kuko yaretse Uwiteka Imana ya ba sekuruza. |
| 11. | Kandi Yoramu yubaka ingoro ku misozi y’i Buyuda, yoshya abaturage b’i Yerusalemu ubusambanyi, ayobya Abayuda. |
| 12. | Bukeye urwandiko rumugeraho ruvuye kuri Eliya w’umuhanuzi, ruvuga ngo “Uku ni ko Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi ivuze, ngo ‘Kuko utagendanye ingeso nziza za so Yehoshafati n’iza Asa umwami w’Abayuda, |
| 13. | ahubwo ukagendana ingeso z’abami b’Abisirayeli, ugasambanisha Abayuda n’abaturage b’i Yerusalemu nk’uko ab’inzu ya Ahabu bagenjeje, kandi ukaba warishe abo muva inda imwe mu nda ya so bakurushaga kuba beza, |
| 14. | none Uwiteka azateza ibyago bikomeye abantu bawe, n’abana bawe n’abagore bawe n’ibintu byawe byose. |
| 15. | Kandi nawe uzarwara indwara ikomeye mu mara, izatuma uzana amagara kuko uzahora uyirwaye.’ ” |
| 16. | Maze Uwiteka ahagurukiriza imitima y’Abafilisitiya, n’Abarabu baringaniye n’Abanyetiyopiya kwanga Yoramu. |
| 17. | Batera i Buyuda barahasandara, banyaga ibintu byose basanze mu nzu y’umwami n’abahungu be n’abagore be, ntiyasigarana n’umwana w’umuhungu n’umwe, keretse Yehohahaziya w’umuhererezi mu bana be. |
| 18. | Hanyuma y’ibyo byose Uwiteka amuteza indwara itavurwa yo mu mara. |
| 19. | Nuko hashira iminsi, yari amaze imyaka ibiri arwaye indwara ye imuzanisha amagara, aratanga atangishijwe n’indwara mbi zikomeye. Ariko abantu be ntibamwosereza imibavu, nk’uko boserezaga ba sekuruza be. |
| 20. | Yoramu uwo yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse, amara imyaka munani i Yerusalemu ari ku ngoma. Aratanga agenda nta wamwifuzaga, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi ariko atari mu bituro by’abami. |