Yehoyada yimika Yowasi, Ataliya yicwa(2 Abami 11.4-20) |
| 1. | Mu mwaka wa karindwi Yehoyada arikomeza, asezerana n’abatware batwara amagana ari bo Azariya mwene Yehohamu, na Ishimayeli mwene Yehohanani, na Azariya mwene Obedi, na Māseya mwene Adaya, na Elishafati mwene Zikiri. |
| 2. | Maze bagenda igihugu cy’i Buyuda bateranya Abalewi, babakurana mu midugudu y’i Buyuda yose n’abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli, baza i Yerusalemu. |
| 3. | Nuko iteraniro ryose risezeranira n’umwami isezerano mu nzu y’Imana. Yehoyada arababwira ati “Dore umwana w’umwami. Azima nk’uko Uwiteka yavuze ku rubyaro rwa Dawidi. |
| 4. | Uko muzagenza ni uku: abazaza ku isabato gufata igihe, umugabane wanyu wa gatatu w’abatambyi n’Abalewi bazaba abakumirizi. |
| 5. | Undi mugabane wa gatatu bazarinda inzu y’umwami, n’undi mugabane wa gatatu bazaba ku irembo ry’urufatiro, na rubanda rwose ruzaba mu bikari by’inzu y’Uwiteka. |
| 6. | Ariko ntihazagire uwinjira mu nzu y’Uwiteka, keretse abatambyi n’abo mu Balewi bafashe igihe. Abo ni bo bazinjira kuko bejejwe, ariko abantu bose bazitondere itegeko ry’Uwiteka. |
| 7. | Kandi Abalewi bazakikize umwami impande zose, umuntu wese afite intwaro zo kurwanisha mu ntoki, uzinjira muri iyo nzu wese azicwe. Mujye mushagara umwami uko asohotse n’uko yinjiye.” |
| 8. | Nuko Abalewi n’Abayuda bose babigenza uko Yehoyada w’umutambyi yabitegetse byose, baragenda umuntu wese ajyana abantu be bo gufata igihe ku isabato hamwe n’abagicyuye ku isabato, kuko Yehoyada w’umutambyi atasezereye abanyagihe. |
| 9. | Maze Yehoyada w’umutambyi aha abatware b’amagana amacumu n’ingabo ntoya n’inini, byari iby’Umwami Dawidi bikaba mu nzu y’Imana. |
| 10. | Nuko ashyiraho abantu bose, umuntu wese afite intwaro ye yo kurwanisha mu ntoki, uhereye ku ruhande rw’iburyo rw’inzu ukageza ku rw’ibumoso rwayo, bugufi bw’icyotero n’inzu aho umwami yari ari, bamukikije impande zose. |
| 11. | Maze basohora umwana w’umwami bamwambika ikamba ry’ubwami, bamuha n’umuhamya bamugira umwami. Yehoyada n’abahungu be bamusukaho amavuta baravuga bati “Umwami aragahoraho!” |
| 12. | Ataliya yumvise urusaku rw’abantu birukanka kandi bahimbaza umwami, asanga abantu mu nzu y’Uwiteka. |
| 13. | Yitegereje abona umwami ahagaze ku nkingi y’umwami mu muryango, n’abatware n’abavuza amakondera begereye umwami, n’abaririmbyi na bo bacuranga ibintu bivuga batera indirimbo z’ishimwe. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye, avuza induru ati “Ubugome! Ubugome!” |
| 14. | Yehoyada w’umutambyi asohora abatware batwara amagana, bashyiriweho gutwara ingabo zose arababwira ati “Nimumusohore mumucishe muri gahunda y’ingabo, kandi umukurikira wese mumwicishe inkota”, kuko umutambyi yari avuze ati “Ntimumwicire mu nzu y’Uwiteka.” |
| 15. | Nuko baramubererekera, anyura mu irembo ry’amafarashi ryo mu ihururu ry’urugo rw’umwami, bamwicirayo. |
| 16. | Maze Yehoyada asezerana isezerano ubwe n’abantu bose n’umwami, ngo babe abantu b’Uwiteka. |
| 17. | Abantu bose baherako bajya ku ngoro ya Bāli barayisenya, ibyotero bye n’ibishushanyo bye barabimenagura rwose, Matani umutambyi wa Bāli bamwicira imbere y’ibyotero. |
| 18. | Maze Yehoyada asubiza abatambyi b’Abalewi mu butware bw’inzu y’Uwiteka, abo Dawidi yashyiriye mu nzu y’Uwiteka gutambira Uwiteka ibitambo byoswa nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose, babitambana umunezero n’indirimbo nk’uko Dawidi yabitunganije. |
| 19. | Kandi ashyira abakumirizi ku irembo ry’urugo rw’inzu y’Uwiteka, kugira ngo hatagira umuntu uhumanye winjira. |
| 20. | Ajyana abatware batwara amagana n’abanyacyubahiro, n’abatware b’abantu n’abantu bose bo mu gihugu, basohora umwami mu nzu y’Uwiteka baramumanukana, banyura mu irembo ryo haruguru ku nzu y’umwami baherako bamushyira ku ntebe y’ubwami. |
| 21. | Nuko abantu bose bo mu gihugu baranezerwa, umurwa uratuza. Uko ni ko bicishije Ataliya inkota. |