Ingoma ya Yotamu (2 Abami 15.32-38) |
| 1. | Yotamu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, nyina yitwaga Yerusha umukobwa wa Sadoki. |
| 2. | Akora ibishimwa n’Uwiteka nk’ibyo se Uziya yakoraga byose, icyakora we ntiyinjiye mu rusengero rw’Uwiteka. Ariko abantu bagumya gukiranirwa. |
| 3. | Yubaka irembo ryo haruguru ku nzu y’Uwiteka, yubaka n’ibindi byubakwa byinshi ku nkike za Ofeli. |
| 4. | Kandi yubaka n’imidugudu mu gihugu cy’imisozi y’i Buyuda, yubaka n’ibihome n’iminara mu mashyamba. |
| 5. | Kandi arwana n’umwami w’Abamoni, arabanesha. Muri uwo mwaka Abamoni bamutura italanto z’ifeza ijana, n’indengo z’ingano inzovu n’iza sayiri inzovu. Mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu bamutuye bene ibyo. |
| 6. | Nuko Yotamu arakomera, kuko yatunganije inzira ze imbere y’Uwiteka Imana ye. |
| 7. | Ariko indi mirimo ya Yotamu, n’intambara ze zose n’ingeso ze, byanditswe mu gitabo cy’abami b’Abisirayeli n’ab’Abayuda. |
| 8. | Kandi ubwo yatangiraga gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma. |
| 9. | Nuko Yotamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Ahazi yima ingoma ye. |