Ibyo ku ngoma ya Manase; akora ibyaha bishayishije (2 Abami 21.1-26) |
| 1. | Manase ubwo yatangiraga gutegeka yari amaze imyaka cumi n’ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu n’itanu i Yerusalemu ari ku ngoma. |
| 2. | Akora ibyangwa n’Uwiteka, akurikiza ibizira bikorwa n’amahanga Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli, |
| 3. | kuko yongeye kubaka ingoro zashenywe na se Hezekiya, akubakira Bāli ibicaniro, akarema na Ashera, akaramya ingabo zo mu ijuru zose akazikorera. |
| 4. | Ndetse akora ibyotero mu nzu y’Uwiteka kandi ari yo Uwiteka yavuzeho ati “I Yerusalemu ni ho izina ryanjye rizaba iteka ryose.” |
| 5. | Kandi yubakira ingabo zo mu ijuru zose ibicaniro mu bikari byombi by’inzu y’Uwiteka. |
| 6. | Acisha abana be mu muriro mu gikombe cya mwene Hinomu, akaragurisha ibicu, akaraguza abapfumu, akagira iby’uburozi, agashikisha abashitsi n’abakonikoni: akora ibibi byinshi imbere y’Uwiteka, aramurakaza. |
| 7. | Kandi ashyira igishushanyo cy’ikigirwamana yabumbye mu nzu y’Imana, kandi ari yo Imana yavuze kuri Dawidi n’umuhungu we Salomo iti “Muri iyi nzu n’i Yerusalemu nahatoranije mu miryango ya Isirayeli yose, ngo mpashyire izina ryanjye iteka ryose.” |
| 8. | Kandi iti “Sinzongera gukura Isirayeli mu gihugu natunganirije ba sogokuruza banyu, niba bazitondera amategeko yose n’amateka n’ibyo nategetse byose, mbategekesheje akanwa ka Mose.” |
| 9. | Nuko Manase ayobya Abayuda n’ab’i Yerusalemu, bituma barusha amahanga Uwiteka yarimburiye imbere y’Abisirayeli gukora nabi. |
| 10. | Uwiteka aburira Manase n’abantu be, ariko ntibabyitaho. |
Manase ajyanwa ho imbohe, Imana imusubiza ku ngoma ye |
| 11. | Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza abatware b’ingabo z’umwami wa Ashūri, bagafata Manase bakamushyira mu mihama, bakamujyana i Babuloni bamubohesheje iminyururu. |
| 12. | Maze ageze mu makuba yinginga Uwiteka Imana ye, yicishiriza bugufi cyane imbere y’Imana ya ba sekuruza |
| 13. | arayisaba, nuko Imana yemera kwinginga kwe, yumva ibyo asabye imusubiza i Yerusalemu mu bwami bwe. Manase aherako amenya yuko Uwiteka ari we Mana. |
| 14. | Hanyuma y’ibyo yubaka inkike y’inyuma y’umudugudu wa Dawidi, iruhande rw’iburasirazuba bw’i Gihoni mu gikombe, ayigeza ku muharuro wo ku irembo ry’amafi, ayigotesha Ofeli ayigira ndende cyane, kandi ashyira abatware b’intwari mu midugudu y’i Buyuda yose igoswe n’inkike. |
| 15. | Kandi akuraho imana z’inyamahanga na cya kigirwamana agikura mu nzu y’Uwiteka, asenya ibicaniro byose yari yubatse ku musozi w’inzu y’Uwiteka ari wo Yerusalemu, abijugunya inyuma y’umurwa. |
| 16. | Maze asana icyotero cy’Uwiteka, agitambiraho ibitambo by’ishimwe yuko ari amahoro n’ibyo guhimbaza, kandi ategeka Abayuda gukorera Uwiteka Imana ya Isirayeli. |
| 17. | Icyakora abantu bakomeza gutambira ibitambo mu ngoro, ariko batambiraga Uwiteka Imana yabo. |
| 18. | Ariko indi mirimo ya Manase, no gusenga yasenze Imana ye, n’amagambo ba bamenya bamubwirizaga mu izina ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli, byanditswe mu gitabo cy’ibyakozwe n’abami ba Isirayeli. |
| 19. | Kandi no gusenga kwe, n’uko Imana yemeye kumva kwinginga kwe, n’icyaha cye no gucumura kwe, n’ahantu yubatse ingoro akahashyira Ashera n’ibishushanyo bibajwe ubwo yari ataricisha bugufi, ibyo byanditswe mu magambo ya Hozayi. |
| 20. | Nuko Manase aratanga asanga ba sekuruza bamuhamba mu nzu ye bwite, maze umuhungu we Amoni yima ingoma ye. |
| 21. | Amoni yatangiye gutegeka amaze imyaka makumyabiri n’ibiri avutse, amara imyaka ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma. |
| 22. | Akora ibyangwa n’Uwiteka nk’ibyo se Manase yakoraga, atambira ibishushanyo bibajwe byose se Manase yabaje, akabikorera. |
| 23. | Ariko ntiyicishiriza bugufi imbere y’Uwiteka nk’uko se Manase yicishaga bugufi, ahubwo Amoni uwo yiyongeranya gucumura. |
| 24. | Bukeye abagaragu be baramugambanira, bamutsinda mu nzu ye bwite. |
| 25. | Maze abantu bo mu gihugu bica abagambaniye Umwami Amoni bose, bimika umuhungu we Yosiya ingoma ye. |