Somera Bibiliya kuri Telefone
Umwami Yowahazi aneshwa n’Umwami Nebukadinezari(2 Abami 23: 30--24.17)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Maze abantu bo mu gihugu bajyana Yowahazi mwene Yosiya, bamwimika ingoma ya se i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Yowahazi atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n’itatu avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Umwami wa Egiputa amukura ku ngoma i Yerusalemu, atangisha abo mu gihugu italanto z’ifeza ijana n’italanto imwe y’izahabu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Maze Neko umwami wa Egiputa yimika mukuru we ngo abe umwami w’i Buyuda n’i Yerusalemu, ahindura izina rye amuhimba Yehoyakimu. Neko uwo aherako ajyana murumuna we Yowahazi muri Egiputa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Yehoyakimu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma, akora ibyangwa n’Uwiteka Imana ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Hanyuma Nebukadinezari umwami w’i Babuloni aramutera, amubohesha imihana amujyana i Babuloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Kandi Nebukadinezari ajyana ibintu byo mu nzu y’Uwiteka i Babuloni, abishyira mu rusengero rwe rw’i Babuloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Ariko indi mirimo ya Yehoyakimu n’ibizira yakoraga n’ibyamubonekagaho, byanditswe mu gitabo cy’abami b’Abisirayeli n’ab’Abayuda, maze umuhungu we Yehoyakini yima ingoma ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Yehoyakini atangira gutegeka yari amaze imyaka cumi n’umunani avutse, amara amezi atatu n’iminsi cumi i Yerusalemu ari ku ngoma, akora ibyangwa n’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Umwaka utashye, Nebukadinezari aratuma ngo bamuzane i Babuloni hamwe n’ibintu byiza byo mu nzu y’Uwiteka, yimika mukuru we Sedekiya ngo abe umwami w’i Buyuda n’i Yerusalemu.
Sedekiya ajya ku ngoma (2 Abami 24.18--25.21; Yer 52.1-11)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Sedekiya atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n’umwe avutse, ategekera i Yerusalemu amara imyaka cumi n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Akora ibyangwa n’Uwiteka Imana ye, ntiyicishije bugufi imbere y’umuhanuzi Yeremiya, ubwo yamubwiraga ibiva mu kanwa k’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Kandi agomera Umwami Nebukadinezari yari yamurahirije Imana, ahubwo agamika ijosi, yinangira umutima ngo adahindukirira Uwiteka Imana ya Isirayeli.
Abayuda bajyanwa i Babuloni ari imbohe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Kandi abatambyi bakuru bose n’abantu baracumuraga cyane, bagakurikiza ibizira byose bikorwa n’abanyamahanga, bakanduza inzu y’Uwiteka yari yereje i Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uwiteka Imana ya ba sekuruza ikabatumaho intumwa zayo, ikazinduka kare igatuma kuko yababariraga abantu bayo n’ubuturo bwayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ariko bagashinyagurira intumwa z’Imana bagasuzugura amagambo yayo, bagaseka abahanuzi bayo kugeza ubwo Uwiteka yarakariye abantu be uburakari, ntibabona uko babukira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Ni cyo cyatumye abateza umwami w’Abakaludaya, akicishiriza abasore babo inkota mu nzu y’ubuturo bwabo bwera, ntababarire umuhungu cyangwa umukobwa, umusaza cyangwa umusaza rukukuri, abo bose arabamugabiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi ibintu byo mu nzu y’Imana byose, ibinini n’ibito n’iby’ubutunzi byo mu nzu y’Uwiteka, n’iby’ubutunzi by’umwami n’iby’abatware be, ibyo byose abijyana i Babuloni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Maze batwika inzu y’Imana, basenya inkike z’i Yerusalemu, batwika inyumba zaho, barimbura ibintu byaho byiza byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Abacitse ku icumu Nebukadinezari abajyana i Babuloni, bahinduka imbata ze n’iz’abahungu be kugeza ku ngoma z’abami b’i Buperesi,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
bisobanurwa ngo kugeza ubwo igihugu kizaba cyishimira amasabato yacyo, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya ribe risohoye, kuko iminsi yose cyabereye umusaka cyajiririje isabato, kimara imyaka mirongo irindwi.
Umwami Kuro ategeka ko bongera kubaka urusengero (Ezira 1.1-4)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Hanyuma mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Kuro umwami w’u Buperesi, Uwiteka atera umwete umutima wa Kuro umwami w’u Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya risohore, ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose araryandika ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
“Kuro, Umwami w’u Buperesi aravuze ati ‘Uwiteka Imana nyir’ijuru yangabiye ubwami bwose bwo mu isi. Kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu h’i Buyuda. None umuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe, Uwiteka Imana ye ibane na we kandi azamuke.’ ”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma 2 ibyo ku ngoma igice cya: