   | 1. | Ariko bukeye Sanibalati na Tobiya, n’Abarabu n’Abamoni n’Abanyashidodi bumvise yuko umurimo wo gusana inkike z’i Yerusalemu ujya imbere, kandi yuko ibyuho bitangiye kwicwa bararakara cyane, |
   | 2. | bajya imigambi bose uko bangana ngo bajye kurwanya ab’i Yerusalemu, babatere imidugararo. |
   | 3. | Ariko twebwe dusenga Imana yacu, dushyiraho n’abarinzi bo kubarinda ku manywa na nijoro. |
Bubaka biteguye kurwana |
   | 4. | Hanyuma Yuda aravuga ati “Abikorezi bacitse intege kandi hariho ibishingwe byinshi. Nuko ntitukibashije kubaka inkike.” |
   | 5. | Abanzi bacu baravuga bati “Ntibazamenya, ntibazitegereza kugeza aho tuzabatungurira tukabica, tukabuza umurimo gukorwa.” |
   | 6. | Kandi Abayuda bari baturanye n’abanzi bacu bavaga mu misozi hose bakajya batuburira, ndetse batuburiye ibihe cumi ngo tugaruke aho bari. |
   | 7. | Ni cyo cyatumye nshyira abantu inyuma y’inkike mu bikombe no mu mpinga, nkajya mbashyira hamwe n’ab’imiryango yabo, bitwaje inkota n’amacumu n’imiheto. |
   | 8. | Nitegereje ndahaguruka mbwira abantu b’imfura, n’abatware n’abandi bantu bose nti “Ntimubatinye. Mwibuke Uwiteka Umwami ukomeye uteye ubwoba, murwanire bene wanyu: abahungu n’abakobwa banyu n’abagore banyu, n’ingo zanyu.” |
   | 9. | Nuko abanzi bacu bumva ko byamenyekanye muri twe, kandi yuko Imana yahinduye ubusa imigambi yabo maze twese dusubira ku nkike, umuntu wese asubira ku murimo we. |
   | 10. | Uhereye ubwo abagaragu banjye bamwe bakomezaga gukora uwo murimo, abandi bakenda amacumu n’ingabo n’imiheto n’amafurebo y’ibyuma, kandi abatware bari inyuma y’ab’umuryango wa Yuda babavuna. |
   | 11. | Abubakaga inkike n’abikoreraga n’ababakoreraga, umuntu wese yakoreshaga ukuboko kumwe ukundi gufashe intwaro ye y’intambara, |
   | 12. | n’abubatsi umuntu wese yabaga afite inkota ye mu rukenyerero akubaka ameze atyo, n’uwavuzaga ikondera yabaga ari iruhande rwanjye. |
   | 13. | Maze mbwira imfura n’abatware n’abandi bantu nti “Umurimo urakomeye, urakorwa hagari kandi natwe twiciye amashinga ku nkike, umuntu ari kure ya mugenzi we. |
   | 14. | Aho muzumva ijwi ry’ikondera hose abe ari ho mujya mudutabarira, Imana yacu ni yo izaturwanirira.” |
   | 15. | Uko ni ko twakoraga umurimo, bamwe bagafata amacumu uhereye mu museke ukageza nimugoroba inyenyeri zigaragara. |
   | 16. | Icyo gihe mbwira abantu nti “Umuntu wese n’umugaragu we bajye barara muri Yerusalemu babe abarinzi bacu nijoro, kandi ku manywa bakore umurimo.” |
   | 17. | Ubwo ntitwiyamburaga imyambaro yacu, jyewe cyangwa bene data cyangwa abagaragu banjye cyangwa abarinzi badukurikiraga, umuntu wese yajyaga ku mugezi afite intwaro ye y’intambara. |