Somera Bibiliya kuri Telefone
Abantu biyiriza ubusa bihana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Nuko ku munsi wa makumyabiri n’ine wo muri uko kwezi Abisirayeli baraterana biyiriza ubusa, bambara ibigunira bītēra n’umukungugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Urubyaro rw’Abisirayeli bitandukanya n’abanyamahanga bose, barahagarara bātura ibyaha byabo no gucumura kwa ba sekuruza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Bahagarara ukwabo bamara igice cya kane cy’umunsi basoma mu gitabo cy’amategeko y’Uwiteka Imana yabo, n’ikindi gice cya kane bātura ibyaha byabo, basenga Uwiteka Imana yabo.
Bātura kwinangira imitima kwabo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Maze Yoshuwa na Bani na Kadimiyeli, na Shebaniya na Buni na Sherebiya, na Bani na Kenani bahagarara ku rwuririro rw’Abalewi, batakambira Uwiteka Imana yabo n’ijwi rirenga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Abalewi Yoshuwa na Kadimiyeli na Bani, na Hashabuneya na Sherebiya na Hodiya, na Shebaniya na Petahiya baherako baravuga bati “Nimuhaguruke muhimbaze Uwiteka Imana yanyu. Uhereye kera kose ukageza iteka ryose, Izina ryawe ry’icyubahiro rihimbazwe kuko ari izina risumba gushimwa kose, no guhimbazwa kose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
“Ni wowe Uwiteka, ni wowe wenyine. Ni wowe waremye ijuru n’ijuru risumba ayandi n’ingabo zaryo zose, n’isi n’ibiyirimo byose n’amanyanja n’ibiyarimo byose, kandi ni wowe ubeshaho byose n’ingabo zo mu ijuru zirakuramya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Ni wowe Uwiteka ya Mana yatoye Aburamu, ukamukura muri Uri y’Abakaludaya ukamwita Aburahamu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Wabonye umutima we ari uwo kwizerwa, usezerana na we isezerano ryo kumuha igihugu cy’Abanyakanāni n’icy’Abaheti n’icy’Abamori, n’icy’Abaferizi n’icy’Abayebusi n’icy’Abagirugashi kandi ko uzagiha n’urubyaro rwe, kandi ibyo warabishohoje kuko ukiranuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
“Hanyuma ubona kubabara kwa ba sogokuruza bari muri Egiputa, wumva gutaka kwabo ko ku Nyanja Itukura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Werekanira ibimenyetso n’ibitangaza kuri Farawo n’abagaragu be bose no ku bantu bo mu gihugu cye bose, kuko wari uzi yuko babagiriraga nabi kubera ubwibone, nuko wihesha izina ryogeye nk’uko rimeze none.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Kandi watandukanirije inyanja imbere yabo bituma banyura hagati yayo humutse, ariko ababakurikiye ubajugunya imuhengeri, barokera mu mazi maremare nk’ibuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Kandi ku manywa wabayoboraga uri mu nkingi y’igicu, nijoro ukaba mu nkingi y’umuriro, ubamurikira inzira bakwiriye kunyuramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Wamanukiye ku musozi wa Sinayi uvugana na bo uri mu ijuru ubacira imanza zitabera, ubaha amategeko y’ukuri n’amateka atunganye n’ibindi byategetswe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
ubamenyesha isabato yawe yera, ubategekesha umugaragu wawe Mose amategeko n’amateka, biba ibyo utegetse.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
“Bashonje ubaha ibyokurya bivuye mu ijuru, bagize inyota ubakurira amazi mu rutare, utegeka ko bajya mu gihugu warahiriye kuzakibaha ngo bagihindūre.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Ariko abo na ba sogokuruza baribona, bagamika amajosi ntibumva amategeko yawe,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
banga kukumvira kandi ntibibuka ibitangaza wakoreye muri bo, ahubwo bagamika amajosi baragoma, bishakira umutware ngo basubire mu buretwa bahozemo. Ariko wowe uri Imana yakereye kubabarira, igira imbabazi n’ibambe, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi, ntiwabataye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Kandi nubwo biremeraga igishushanyo cy’inyana kiyagijwe bakavuga bati ‘Iyi ni yo Mana yawe yagukuye muri Egiputa’ bagakora ibirakaza bikabije,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
ariko wowe ku bw’imbabazi zawe zitari zimwe ntiwabataye mu butayu, inkingi y’igicu yo kubayobora ku manywa ntiyabavaga imbere, cyangwa inkingi y’umuriro yo kubamurikira nijoro ikabereka inzira bakwiriye kunyuramo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Kandi watanze umwuka wawe mwiza wo kubigisha, ntiwabimye manu yawe yo kurya, bagize inyota ubaha amazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Nuko ubatungira mu butayu imyaka mirongo ine ntibagira icyo bakena, imyambaro yabo ntiyasazaga n’ibirenge byabo ntibyabyimbaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
“Wabagabiye ibihugu by’abami, ubaha n’amahanga wabagabanije uko imiryango yabo yari iri. Uko ni ko bahindūye igihugu cya Sihoni umwami w’i Heshiboni, n’igihugu cya Ogi umwami w’i Bashani.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Kandi abana babo warabagwije bangana n’inyenyeri zo mu ijuru, ubashyira mu gihugu wabwiye ba sekuruza ko bazakijyamo bakagihindūra.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Nuko abana babo bajya mu gihugu baragihindūra, uneshereza imbere yabo Abanyakanāni bari abaturage bo muri icyo gihugu, wabagabirije hamwe n’abami babo n’amahanga yo mu gihugu ngo babagire uko bashaka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Batsinda imidugudu igoswe n’inkike n’igihugu cyera cyane, bihindūrira amazu yuzuye ibintu byiza byose, n’amariba yafukuwe imusozi, n’inzabibu n’inzelayo n’ibiti byinshi byera imbuto. Nuko bararya barahaga barabyibuha, bishimira kugira neza kwawe kwinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
“Nyamara banze kukumvira barakugomera, birenza amategeko yawe, bica abahanuzi bawe bari abahamya babo bo kubakugarurira, bakora ibirakaza bikabije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ni cyo cyatumaga ubahāna mu maboko y’ababisha babo bakabababaza. Nuko iyo babonaga amakuba bakagutakira warabumvaga uri mu ijuru, kandi ku bw’imbabazi zawe nyinshi wabahaga abo kubakiza, bakabakura mu maboko y’ababisha babo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Ariko iyo bamaraga kugira ihumure barongeraga bagacumura imbere yawe. Ni cyo cyatumaga ubarekera mu maboko y’ababisha babo bakabatwara, ariko iyo bahindukiraga bakagutakambira wabumvaga uri mu ijuru, ukabakiza kenshi kuko imbabazi zawe ari ko zari ziri,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
ukaba umuhamya wabo ngo ubagarure mu mategeko yawe, ariko bakībona ntibumvire amategeko yawe, ahubwo bagacumura mu byo wategetse, kandi ari yo umuntu yakora akabeshwaho na yo. Intugu zabo zasunikaga zikadohoka, bakagamika amajosi bakanga kumva.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Ariko wabihanganiye imyaka myinshi, ubahamisha umwuka wawe wavugiraga mu bahanuzi bawe ariko banga gutega amatwi. Ni cyo cyatumye ubahāna mu maboko y’amahanga yo mu gihugu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Ariko ku bw’imbabazi zawe nyinshi ntiwabatsembaga rwose kandi ntiwabataga, kuko uri Imana y’imbabazi n’ibambe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp32.
“Nuko rero Mana yacu, Mana nkuru ikomeye itera ubwoba, ikomeza gusohoza isezerano ikagira ibambe, ntukerense imiruho yose twagize n’abami bacu n’abatware bacu, n’abatambyi bacu n’abahanuzi bacu, na ba sogokuruza n’ubwoko bwawe bwose, uhereye ku ngoma z’abami ba Ashūri ukageza ubu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp33.
Ariko mu byatubagaho byose wowe warakiranukaga kuko wakoraga ibitunganye, ariko twebwe tugakora ibibi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp34.
Kandi n’abami bacu n’abatware bacu, n’abatambyi bacu na ba sogokuruza ntibitondeye amategeko yawe, kandi ntibumvaga ibyo wategetse n’ibyo wabahamirije.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp35.
Bari mu bwami bwabo bakabona kugira neza kwawe kwinshi, bakaba mu gihugu kigari cyera cyane wabihereye. Ntibagukoreraga kandi ntibarekaga imirimo yabo mibi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp36.
None dore turi abaretwa, n’igihugu wahaye ba sogokuruza ngo batungwe n’imbuto n’ibindi bintu byiza byo muri cyo, tugihatswemo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp37.
Kandi icyo gihugu gihesha inyungu abami washyiriyeho kudutegeka tuzira ibicumuro byacu, ndetse bafite n’ubutware ku mibiri yacu no ku matungo yacu uko bashaka, none dufite umubabaro cyane.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma nehemiya igice cya: