Somera Bibiliya kuri Telefone
Bumva amategeko bakitandukanya n’abapagani
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Uwo munsi basomera abantu mu gitabo cya Mose, basanga handitswemo yuko nta Mwamoni cyangwa Umumowabu uzajya mu iteraniro ry’Imana iteka ryose,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
kuko batasanganije Abisirayeli imitsima n’amazi, ahubwo bakabaguririra kuri Balāmu ngo abavume, ariko Imana yacu ihindura umuvumo kuba umugisha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Nuko bumvise amategeko, baherako barobanura mu Bisirayeli ikivange cy’abanyamahanga cyose.
Nehemiya yirukana Tobiya mu nzu y’Imana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Ariko ibyo bitaraba, Eliyashibu umutambyi washyiriweho gutegeka ibyumba byo mu nzu y’Imana yacu ubwo yari yuzuye na Tobiya,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
yari yamutunganirije icyumba kinini aho kera babikaga amaturo y’amafu n’icyome, n’ibikoreshwa n’ibice bya kimwe mu icumi by’imyaka y’impeke na vino n’amavuta, ibyagererwaga Abalewi n’abaririmbyi n’abakumirizi ku bw’itegeko, hamwe n’amaturo azunguzwa aturirwa abatambyi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Ariko muri iyo minsi yose sinari ndi i Yerusalemu, kuko mu mwaka wa mirongo itatu n’ibiri wo ku ngoma y’umwami w’i Babuloni Aritazeruzi nari narasanze umwami, maze hashize iminsi nsaba umwami yuko ansezerera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Njya i Yerusalemu menya icyaha Eliyashibu yakoze, kuko yatunganirije Tobiya icyumba mu bikari by’inzu y’Imana,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
birambabaza cyane. Ni cyo cyatumye ibintu bya Tobiya byose mbisahura mu nzu nkabijugunya hanze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Mperako ntegeka yuko beza ibyumba, maze nsubizamo ibintu by’inzu y’Imana n’amaturo y’amafu n’icyome.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Kandi menya yuko Abalewi ntabwo bahawe amagerero yabo, bituma Abalewi n’abaririmbyi bakoraga imirimo bahunga, umuntu wese ajya imusozi mu gikingi cy’iwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Nuko ntonganya abatware nti “Ni iki cyatumye inzu y’Imana irekwa?” Mperako nteranya Abalewi mbasubiza ahabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Maze Abayuda bose bazana kimwe mu icumi cy’imyaka y’impeke na vino n’amavuta, babishyira mu bubiko.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Nshyira abarinzi ku bubiko ari aba: Shelemiya umutambyi na Sadoki umwanditsi na Pedaya wo mu Balewi, bakurikirwa na Hanāni mwene Zakuri mwene Mataniya, kuko batekerezwaga ko ari abizerwa. Umurimo wabo wari uwo kugaburira bene wabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Mana yanjye, ujye unyibuka ku bw’ibyo, kandi ntuzahanagure imirimo yanjye myiza nkoreye inzu y’Imana yanjye, n’ibihe bifatwa muri iyo.
Abantu basuzuguza isabato
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Muri iyo minsi mbona i Buyuda abantu bengera mu mivure ku isabato, n’abandi bazana imiba bakayikoreza indogobe zabo, mbona na vino n’inzabibu n’imbuto z’imitini n’imitwaro y’uburyo bwose, bazanaga muri Yerusalemu ku isabato. Nabaye umugabo wo kubashinja ku munsi baguriyeho ibyokurya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Kandi hariho abagabo b’i Tiro bazanaga amafi n’ibintu by’uburyo bwose, bakagura n’Abayuda ku isabato muri Yerusalemu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Nuko ntonganya impfura zo mu Bayuda ndababaza nti “Ni iki cyabateye gukora icyaha gisa gityo mugasuzuguza umunsi w’isabato?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Ese ba sogokuruza banyu si uko babigenje, bigatuma Imana yacu ituzanaho ibi byago no kuri uyu murwa? None namwe mugiye kongerera Abisirayeli uburakari muzira gusuzuguza isabato.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Nuko ku munsi ubanziriza isabato bugorobye, ntegeka yuko inzugi z’amarembo y’i Yerusalemu zikingwa, kandi ko zidakingurwa kugeza aho isabato ishirira, maze nshyira bamwe mu bagaragu banjye ku marembo kugira ngo hatagira umutwaro wose binjiza ku munsi w’isabato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Maze abatunzi n’abagura ibintu by’uburyo bwose, barara inyuma y’i Yerusalemu rimwe cyangwa kabiri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Mbabonye ndabahamya ndababaza nti “Ni iki gituma murara inyuma y’inkike? Nimwongera nzabafata.” Maze uhereye uwo munsi ntibongera kugaruka ku isabato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Mperako ntegeka Abalewi ngo biyeze babone kuza kurinda amarembo, beze umunsi w’isabato. Mana yanjye, n’ibi na byo ubinyibukire, umbabarire uko imbabazi zawe nyinshi zingana.
Gushyingirana n’ayandi mahanga bihanwa
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Kandi muri iyo minsi mbona Abayuda bashatse abagore b’Abanyashidodikazi n’Abamonikazi n’Abamowabukazi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Kandi abana babo bavugaga ururimi rwabo baruvanga n’urw’Abanyashidodi, ntibabashe kuvuga Uruyuda ahubwo bakavuga ururimi rw’ishyanga ribonetse ryose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Maze ndabatonganya ndabavuma, ndetse bamwe muri bo ndabakubita mbapfura umusatsi mbarahiza Imana nti “Ntimugashyingirane na bo kandi namwe ntimukabarongoremo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Mbese Salomo umwami w’Abisirayeli ntiyacumuraga muri bene ibyo? Nubwo mu mahanga yose nta mwami wahwanye na we, agakundwa n’Imana ye ikamwimika ingoma y’Abisirayeli bose, ariko na we abagore b’abanyamahangakazi baramucumuje.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
None namwe tubemerere se mukore iki cyaha gikomeye ngo mucumure ku Mana yacu, murongore abakobwa b’abanyamahanga?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Ni cyo cyatumye nirukana imbere yanjye umwe muri bene Yoyada mwene Eliyashibu Umutambyi mukuru, wari muramu wa Sanibalati Umuhoroni.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Mana yanjye, ujye ubibuka kuko bahumanije ubutambyi n’isezerano ry’abatambyi n’iry’Abalewi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Uko ni ko nabatunganije mbakuramo abanyamahanga bose, ntegeka ibihe by’abatambyi n’iby’Abalewi ngo umuntu wese ajye ku murimo we,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
ntegeka n’iby’amaturo y’inkwi mu bihe bitegetswe n’iby’umuganura. Mana yanjye, ujye unyibuka ubinshimire.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma nehemiya igice cya: