Abayuda barizwa n’itegeko ry’umwami, babibwira Esiteri |
| 1. | Nuko Moridekayi amenye ibibaye ashishimura imyambaro ye, yambara ibigunira yitera ivu arasohoka ajya mu murwa hagati, araboroga ataka ijwi rirenga ry’umubabaro, |
| 2. | ajya imbere y’irembo ry’umwami kuko ari nta wabashaga kurinyuramo yambaye ibigunira. |
| 3. | Kandi mu bihugu byose aho itegeko n’iteka by’umwami byageraga, habagaho umubabaro mwinshi mu Bayuda bakiyiriza ubusa, bakarira bakaboroga kandi benshi muri bo biryamira hasi ku bigunira no mu ivu. |
| 4. | Bukeye abaja ba Esiteri n’inkone ze baraza barabimubwira arababara cyane, yoherereza Moridekayi imyambaro yo kwambara ngo bamwambure ibigunira, ariko yanga kuyambara. |
| 5. | Nuko Esiteri ahamagaza Hataki wo mu nkone z’umwami, uwo umwami yari yategetse kumukorera, amutuma amwihanangirije ngo asange Moridekayi, amubaze ibibaye n’impamvu zabyo. |
| 6. | Nuko Hataki aragenda, asanga Moridekayi ku karubanda ku irembo ry’ibwami. |
| 7. | Moridekayi amutekerereza ibyamubayeho byose, n’umubare w’impiya uko zingana Hamani yasezeranye kuzashyira mu bubiko bw’umwami, azitanga ku Bayuda ngo abarimbure. |
| 8. | Kandi amuha urwandiko rukurikije urw’iteka ryamamajwe i Shushani ryo kubarimbura, ngo arwereke Esiteri arumusomere. Aherako amwihanangiriza ngo asange umwami amwinginge, ahakirwe bene wabo kuri we. |
| 9. | Hataki aragaruka, abwira Esiteri ubutumwa bwa Moridekayi. |
Esiteri yihara yemera guhakirwa bene wabo |
| 10. | Maze Esiteri atuma Hataki ubutumwa kuri Moridekayi ati |
| 11. | “Abagaragu b’umwami bose n’abantu bo mu bihugu by’umwami bazi yuko umuntu wese, umugabo cyangwa umugore usanze umwami mu rugo rw’ikambere adahamagawe, hariho itegeko rimwe gusa kuri bene uwo, aricwa. Keretse uwo umwami atunze inkoni ye y’izahabu, bisobanurwa ngo akire, ariko jyewe maze iminsi mirongo itatu umwami atampamagaye ngo musange.” |
| 12. | Nuko babwira Moridekayi ubutumwa bwa Esiteri. |
| 13. | Moridekayi na we arabatuma asubiza Esiteri ati “We kwibwira yuko ari wowe wenyine uzakira mu Bayuda bose kuko uri mu nzu y’umwami, |
| 14. | kuko niwicecekera rwose muri iki gihe, nta kizabuza Abayuda gutabarwa bakoroherwa biturutse ku bandi, ariko wowe n’ab’inzu ya so bazarimbuka. Ahari aho icyakwimitse ngo ube umwamikazi, ni ukugira ngo ugire akamaro mu gihe gisa n’iki.” |
| 15. | Nuko Esiteri atuma kuri Moridekayi aramusubiza ati |
| 16. | “Genda uteranye Abayuda bari i Shushani bose mwiyirize ubusa munsabire, mumare iminsi itatu ku manywa na nijoro mutagira icyo murya cyangwa munywa. Nanjye n’abaja banjye tuzabigenza dutyo. Uko ni ko nzasanga umwami, nirengagije itegeko, kandi niba nzarimbuka nzarimbuke.” |
| 17. | Moridekayi aherako aragenda, abigenza uko Esiteri yamutegetse. |