   | 1. | “Mbese umuntu akiri mu isi ntaba afashe igihe mu ntambara? N’iminsi ye si nk’iy’ukorera ibihembo? |
   | 2. | Uko umuretwa yifuza igicucu, N’umukozi uko arindira ibihembo bye, |
   | 3. | Ni ko nahawe amezi anguye nabi ho ibihembo, Kandi nategekewe amajoro antera imiruho. |
   | 4. | Iyo ndyamye ndavuga nti ‘Buracya ryari ngo mbyuke?’ Mpora ndara ngaragurika bugacya. |
   | 5. | Umubiri wanjye utwikiriwe n’inyo n’imvuvu, Uruhu rwanjye ruriyasa rukava. |
   | 6. | Iminsi yanjye irihuta kuruta ikibohesho cy’umuboshyi w’imyenda, Ishira ari nta byiringiro. |
   | 7. | Nyamuneka ibuka ko ubugingo bwanjye ari umuyaga gusa, Ijisho ryanjye ntirizongera kubona ibyiza ukundi. |
   | 8. | Ijisho ry’undeba ntirizongera kumbona, Amaso yawe azaba andiho ariko sinzaba nkiriho. |
   | 9. | Uko igicu cyeyuka kigahera, Ni ko n’umanuka ajya ikuzimu atasubira kuzamuka ukundi. |
   | 10. | Ntazagaruka mu nzu ye ukundi, N’aho yari atuye ntihazongera kumumenya. |
   | 11. | Ni cyo gitumye ntiyumanganya, Mvuze mbitewe n’agahinda, Ndaganya amaganya mbitewe n’ishavu riri mu mutima wanjye. |
   | 12. | “Mbese ndi inyanja? Cyangwa se ndi igikoko cyo mu nyanja, Kugira ngo unshyireho abarinzi? |
   | 13. | Iyo mvuze nti ‘Uburiri bwanjye buzampumuriza, Igisasiro kizanyorohereza imiborogo’, |
   | 14. | Uherako ukankangisha inzozi, Ukanteresha ubwoba ibyo neretswe, |
   | 15. | Bigatuma umutima wanjye ushaka kwiyahura no gupfa, Bikandutira guhora mpururwa muri izi ngingo. |
   | 16. | Kubaho kwanjye ndakuzinutswe sinshaka kurama, Ndekera ukwanjye kuko iminsi yanjye ari ubusa. |
   | 17. | “Umuntu ni iki cyatuma umukuza, ukamwitaho, |
   | 18. | Ukamugenderera uko bukeye, Ntutuze kumugerageza? |
   | 19. | Uzirengagiza ryari kumpozaho ijisho, Ukanyorohereza nkabona uko mira amacandwe? |
   | 20. | Niba narakoze icyaha weho nagutwaye iki, Murinzi w’abantu? Ni iki gituma ungira intego, Bigatuma ninanirwa? |
   | 21. | Kandi ni iki gituma utambabarira igicumuro cyanjye, Ngo umvaneho ikibi cyanjye? Kuko noneho ngiye kuryama mu mukungugu, Nawe uzanshakana umwete cyane, ariko sinzaba nkiriho.” |