Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
“Umutima wanjye urembejwe n’amagara yanjye, Ntabwo nzibuza gutaka, Nzavuga mbitewe n’umubabaro wo mu mutima wanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Nzabwira Imana nti ‘Winciraho iteka, Menyesha igituma umburanya.’
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Mbese unezezwa no kubonerana, Kugira ngo uhinyure umurimo w’amaboko yawe, Ugakēra imigambi y’inkozi z’ibibi?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Mbese ufite amaso y’umubiri? Cyangwa se ureba nk’uko umuntu areba?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Aho iminsi yawe ingana n’iy’umuntu, Cyangwa imyaka yawe ihwanye n’iminsi ye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Bituma ubaririza igicumuro cyanjye, Ukagenzura icyaha cyanjye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Kandi uzi ko ntari umunyabyaha, Ko ari nta wabasha kundokora ngo amvane mu maboko yawe?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
“Amaboko yawe ni yo yambumbye, Akaringaniza imyanya y’umubiri wanjye yose, None uranyishe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Ibuka ndakwinginze, yuko wambumbye nk’ibumba, None se ugiye kunsubiza mu mukungugu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Mbese ntiwansutse nk’amata, Ukamvuza nk’urukoko?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Wanyambitse uruhu n’inyama, Umbumbana n’amagufwa n’imitsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Wampaye ubugingo ungirira n’imbabazi, Kungenderera kwawe ni ko kwandemye umutima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Nyamara wahishe ibyo mu mutima wawe, Kandi nzi ko ubifite.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Iyo ncumuye uranyitegereza, Kandi ntuzambabarira ikibi cyanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Niba ndi inkozi y’ibibi ngushije ishyano, Kandi niba ndi umukiranutsi, nabwo sinakwegura umutwe. Nuko nuzuwemo n’igisuzuguriro, Nkareba umubabaro wanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Kandi neguye umutwe wampīga nk’intare, Maze ukongera kunyiyereka, ukambera amayoberane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Ukazana abandi bahamya bo kumpamya, Ukangwizaho uburakari bwawe, Ibyanjye ni uguhora bihinduka hakaza intambara.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
“None se ni iki cyatumye umvana mu nda ya mama? Mba narahejeje umwuka ntihagire umbona,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Nkaba narabaye nk’utigeze kubaho, Ngahambwa nkiva mu nda ya mama.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Mbese iminsi yanjye si mike? Nuko rekera aho unyorohere, kugira ngo mpumeke ho hato,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Ntarajya aho ntazagaruka ukundi, Mu gihugu cy’umwijima n’icy’igicucu cy’urupfu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Igihugu kirimo umwijima w’icuraburindi, Icy’igicucu cy’urupfu gicuze icyuna, Aho umucyo umeze nk’igicuku.”

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma yobu igice cya: