Yobu aramusubiza |
   | 1. | Maze Yobu arasubiza ati |
   | 2. | “Nimuhugukire ibyo mvuga, Bimbere guhumuriza kwanyu. |
   | 3. | Nimunyihanganire kugira ngo nanjye mvuge, Nimara kuvuga mukomeze museke. |
   | 4. | Mbese umuntu ni we ntakira? Icyatuma ntareka kwihangana ni iki? |
   | 5. | Nimunyitegereze mwumirwe, Maze mwifate ku munwa. |
   | 6. | Iyo niyibutse ngira ubwoba, Kandi umushyitsi ugatigisa umubiri wanjye. |
   | 7. | -8 “Ni iki gituma abanyabyaha babaho, Bakisāzira ndetse bakarushaho gukomera? Urubyaro rwabo rukomerana na bo barureba, N’ababakomokaho na bo bakabakomerera imbere. |
   | 8. | Ingo zabo zibamo amahoro ntizigire icyo zīkanga, Kandi inkoni y’Imana ntibabanguriwe. |
   | 9. | Amapfizi yabo arabyara ntabwo acogora, N’inka zabo zihora zibyara ntabwo ziramburura. |
   | 10. | Abana babo bato babagenda imbere nk’umukumbi, Kandi abana babo barabyina. |
   | 11. | Baririmbishwa n’ishako n’inanga, Bakishimira ijwi ry’umwironge. |
   | 12. | Iminsi yabo bayimara baguwe neza, Hanyuma bakamanukira ikuzimu badatinze. |
   | 13. | Bakabwira Imana kandi bati ‘Tuveho kuko tudashaka kumenya inzira zawe.’ |
   | 14. | Bati ‘Ishoborabyose ni iki kugira ngo tuyikorere? Kandi nituyisenga bizatumarira iki?’ |
   | 15. | Dore ihirwe ryabo ntiriri mu maboko yabo, Inama y’inkozi z’ibibi imbe kure. |
   | 16. | “Ni kangahe itabaza ry’abanyabyaha rijya rizima, Ibyago byabo bikabageraho, Imana ikabagororera imibabaro, Ibitewe n’uburakari bwayo, |
   | 17. | Kugira ngo bamere nk’ibishakashaka bigurukanwa n’umuyaga, Nk’umurama utumurwa n’ishuheri? |
   | 18. | “Muravuga muti ‘Imana ibikira abana b’umunyabyaha igihano cy’ibyaha bye.’ Ahubwo umunyabyaha ubwe abe ari we ihana, Kugira ngo abimenye. |
   | 19. | Amaso ye abe ari yo areba kurimbuka kwe, Kandi anywe uburakari bw’Ishoborabyose. |
   | 20. | Mbese ibizaba ku b’inzu ye bamukurikiye azabyitaho, Kandi apfuye akenyutse? |
   | 21. | Hari uzigisha Imana ubwenge, Kandi ari yo icira urubanza abakomeye? |
   | 22. | “Umwe apfa agifite imbaraga zishyitse, Aguwe neza rwose kandi afite amahoro |
   | 23. | Ibicuba bye byuzuye amata, Kandi umusokoro wo mu magufwa ye urayagirana. |
   | 24. | Undi apfa afite intimba mu mutima, Atigeze kubona ibyiza. |
   | 25. | Bombi baryamana mu mukungugu, Inyo zikabatwikira. |
   | 26. | “Dore nzi ibyo mutekereza, N’imigambi mujya yo kungirira nabi. |
   | 27. | Kuko muvuga muti ‘Inzu y’igikomangoma iri he? N’urugo abanyabyaha babagamo ruri he?’ |
   | 28. | “Mbese ntimurakabaza abagenzi? Ntimuzi icyo bahamije, |
   | 29. | Yuko umunyabyaha abikiwe umunsi w’amakuba, Kandi ko bajyanywe mu munsi w’uburakari? |
   | 30. | Ni nde wamugaragariza inzira ye bahanganye? Ni nde wamwitura ibyo yakoze? |
   | 31. | Nyamara azajyanwa mu mva, Kandi abantu bazarinda igituro cye. |
   | 32. | Ibisinde byo mu gikombe bizamuryohera, Kandi abantu bose bazamukurikira, Nk’abamubanjirije batabarika. |