| 1. | “Ubwo ibihe bidahishwa Ishoborabyose, Ni iki gituma abayizi batareba iminsi yayo? |
| 2. | “Hariho abimura ingabano, Banyaga imikumbi ku rugomo, Bakayiragira. |
| 3. | Bahuguza impfubyi indogobe yayo, Batwara inka y’umupfakazi ho ingwate. |
| 4. | Birukana indushyi mu nzira, Abakene bo mu isi bagakoranira mu rwihisho. |
| 5. | “Dore bameze nk’imparage zo mu butayu, Bajya ku murimo wabo bakagira umwete wo guhaha, Ubutayu bubamereramo ibyokurya by’abana babo. |
| 6. | Batema ubwatsi mu mirima yaraye, Kandi bahumba imizabibu y’abanyabyaha. |
| 7. | Barara bambaye ubusa, Kandi mu mbeho nta cyo bifubika. |
| 8. | Banyagirwa n’imvura yo mu misozi, Kandi bikinga mu rutare babuze ubwugamo. |
| 9. | “Hariho abashikuza impfubyi ku ibere, Kandi bagafatīra icyo umukene atunze. |
| 10. | Bigatuma bagenda bambaye ubusa, Ari nta mwambaro bafite, Kandi bakorerwa imiba bashonje. |
| 11. | Bagakamurira amavuta mu ngo z’abo bantu, Bakengera mu mivure yabo bafite inyota. |
| 12. | No mu mudugudu utuwe cyane haba iminiho, Kandi ubugingo bw’inkomere burataka, Ariko Imana ntiyita kuri urwo rugomo. |
| 13. | “Abo ni abo mu banga umucyo, Ntibazi inzira zawo habe no kugendera muri zo. |
| 14. | Umwicanyi abyuka mu rukerera, Akica umukene n’indushyi, Kandi nijoro agenza nk’umujura. |
| 15. | Umusambanyi arindira ko bwira akavuga ati ‘Nta wuza kumbona’, akipfuka mu maso. |
| 16. | Mu mwijima bacukura amazu, Ku manywa bakikingirana, Ntabwo bazi umucyo. |
| 17. | Bose igitondo kibamerera nk’igicucu cy’urupfu, Kuko bamenyereye ubwoba butewe na cyo. |
| 18. | “Bahunga bacikiye mu mazi, Umurage wabo ukaba uw’ibivume mu isi, Ntabwo bahinguka mu nzira zijya mu mirima y’inzabibu. |
| 19. | Icyokere n’ubushyuhe bikamisha amazi ya shelegi, Ni ko ikuzimu hagenza abakoze ibyaha. |
| 20. | Inda yamubyaye izamwibagirwa, Azaribwa n’inyo aziryohere, Ntazongera kwibukwa ukundi, Gukiranirwa kuzavunwa nk’igiti. |
| 21. | Anyaga ingumba itigeze kubyara, Kandi ntabwo agirira umupfakazi neza. |
| 22. | Ariko Imana ikomeza abakomeye n’imbaraga zayo, Ihagurutsa abihebye mu bugingo bwabo. |
| 23. | Ibaha kugira amahoro bakagubwa neza, Kandi amaso yayo iyahanze ku nzira zabo. |
| 24. | Bashyirwa hejuru, Hashira igihe gito, bakaba batakiriho. Ni ukuri bacishwa bugufi, Bakavanwa mu nzira nk’abandi bose, Bagatemwa nk’amasaka. |
| 25. | Niba na n’ubu atari uko biri, Ni nde wahamya ko mbeshya, Agahindura ubusa ibyo mvuze?” |