| 1. | “Ni ukuri ibyo bitera umutima wanjye guhinda umushyitsi, Umutima ugakuka. |
| 2. | Nimwumve yemwe nimwumve urusaku rw’ijwi ryayo, No guhinda kuva mu kanwa kayo. |
| 3. | Umuhindo waryo iwukwiza munsi y’ijuru hose, N’umurabyo wayo ikawugeza ku mpera z’isi. |
| 4. | Hanyuma yayo ijwi rikaririma, Igahindisha ijwi ry’icyubahiro cyayo, N’iyo iranguruye ijwi irekura imvura ikagwa. |
| 5. | Imana ihindisha ijwi ryayo bitangaje, Ikora ibikomeye tutabasha gusobanura. |
| 6. | Kuko ibwira shelegi iti ‘Gwa ku isi’, N’imvura yamagira na yo ikayibwira ityo, Ndetse n’imvura y’umurindi. |
| 7. | Igaganyaza amaboko y’abantu bose, Kugira ngo abo yaremye bose babimenye. |
| 8. | Kandi inyamaswa zigasesera mu bwihisho, Zikaguma mu burumba bwazo. |
| 9. | Umugaru urahindura uturutse ikusi, N’imbeho igaturuka ikasikazi. |
| 10. | Iyababa izanwa n’umwuka wo mu kanwa k’Imana, Maze amazi adendeje agafatana. |
| 11. | Ni ukuri itwaza ibicu bya rukokoma amazi, Isanza ibicu birimo umurabyo wayo. |
| 12. | Kandi irabiyobora bigakomeza kubunga, Kugira ngo bikore icyo ibitegetse cyose, Biri hejuru y’isi ituwemo n’abantu. |
| 13. | Igituma ibizana, Ni ukubihanisha igihugu cyayo no kukigirira ibambe. |
| 14. | “Umva ibi yewe Yobu, Hagarara witegereze imirimo y’Imana itangaza. |
| 15. | Mbese uzi uko Imana iyisohoza, Kandi uko itegeka umurabyo w’igicu cyayo kurabya? |
| 16. | Cyangwa se uzi uko ibicu bireretse, Yuko ari ibitangaza by’Iyo ifite ubwenge butunganye? |
| 17. | Ntuzi ko imyambaro yawe isusuruka, Iyo umuyaga w’ikusi woroshye mu gihugu? |
| 18. | Ese wabasha kubamba ijuru ufatanije n’Imana? Ko rikomeye nk’indorerwamo iyagijwe! |
| 19. | Utwigishe icyo dukwiriye kuyibwira, Kuko umwijima ari wo utubuza kubitunganya. |
| 20. | Mbese yabwirwa ko nshaka kuvugana na yo? Cyangwa se hariho umuntu wakwifuza kumirwa bunguri? |
| 21. | “Kandi n’ubu abantu ntibareba umucyo urabagiranira mu ijuru, Ariko umuyaga urahita ukeyura ibicu. |
| 22. | Ubwiza buhebuje bugaturuka ikasikazi, Imana ifite ubwiza buteye ubwoba. |
| 23. | Ishoborabyose ntabwo twabasha kuyishyikira, Ifite ububasha buhebuje, Kandi igira imanza zitabera no gukiranuka kwinshi, Nta bwo irenganya. |
| 24. | Ni cyo gituma abantu bayubaha, Ntabwo yita ku bantu bīgize abanyabwenge.” |