Yobu yihana |
| 1. | Maze Yobu asubiza Uwiteka ati |
| 2. | “Nzi yuko ushobora byose, Kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose.” |
| 3. | Iti “Uwo ni nde uhisha inama kandi atazi ubwenge?” Yobu ati “Ni cyo cyatumye mvuga icyo ntazi, Ni ibintu byandenze bitangaje mbivuga ntabizi. |
| 4. | Noneho umva, ndakwinginze ngiye kuvuga, Ngiye kukubaza maze nawe unsubize. |
| 5. | Ibyawe nari narabyumvishije amatwi, Ariko noneho amaso yanjye arakureba. |
| 6. | Ni cyo kinteye kwizinukwa nkaba nihannye, Nigaragura mu mukungugu no mu ivu.” |
Imana ikiza Yobu imushumbusha ibyo yari yarapfushije |
| 7. | Nuko Uwiteka amaze kubwira Yobu ayo magambo, Uwiteka abwira Elifazi w’Umutemani ati “Uburakari bwanjye burakubyukiye wowe na bagenzi bawe babiri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk’uko umugaragu wanjye Yobu yagenje. |
| 8. | Nuko rero mwishakire ibimasa birindwi n’amapfizi y’intama arindwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Mwitambirire igitambo cyoswa kandi umugaragu wanjye Yobu azabasabira kuko ari we nemera, kugira ngo ntabagenzereza nk’uko ubupfapfa bwanyu buri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk’uko umugaragu wanjye Yobu yagenje.” |
| 9. | Nuko Elifazi w’Umutemani na Biludadi w’Umushuhi na Zofari w’Umunāmati baragenda, bagenza uko Uwiteka yabategetse. Maze Uwiteka yemerera Yobu. |
| 10. | Yobu agisabira bagenzi be, Uwiteka aherako aramwunamura amukiza ibyago bye, amuha ibihwanye n’ibyo yari afite kabiri. |
| 11. | Nuko abavandimwe bose bamusangana na bashiki be bose, n’abari baziranye na we bose basangirira na we mu nzu ye; baramuririra kandi baramuhumuriza ku bw’ibyago Uwiteka yari yaramuteje byose. Umuntu wese amushumbusha igice cy’ifeza n’impeta y’izahabu. |
| 12. | Nuko Uwiteka ahira Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere, agira intama ibihumbi cumi na bine n’ingamiya ibihumbi bitandatu, n’amapfizi ibihumbi bibiri n’indogobe z’ingore igihumbi. |
| 13. | Kandi abyara n’abahungu barindwi n’abakobwa batatu. |
| 14. | Umukobwa w’imfura amwita Yemima, uw’ubuheta amwita Keziya, n’uwa gatatu amwita Kerenihapuki. |
| 15. | Kandi mu gihugu cyose nta bagore bari bafite uburanga bwiza nk’abakobwa ba Yobu. Nuko se abahera iminani hamwe na basaza babo. |
| 16. | Hanyuma yabyo Yobu amara imyaka ijana na mirongo ine, abona abana be n’abuzukuru be ndetse n’ubuvivi. |
| 17. | Nuko Yobu apfa ashaje ageze mu za bukuru. |