| 1. | Zaburi ya Dawidi, yahimbye ubwo yahungaga Abusalomu umwana we. |
| 2. | Uwiteka, erega abanzi banjye baragwiriye! Abangomeye ni benshi. |
| 3. | Benshi baramvuga bati “Nta gakiza afite ku Mana.” Sela. |
| 4. | Ariko wowe Uwiteka, uri ingabo inkingira, Uri icyubahiro cyanjye, ni wowe ushyira hejuru umutwe wanjye. |
| 5. | Ijwi ryanjye ritakira Uwiteka, Na we akansubiza ari ku musozi we wera. Sela. |
| 6. | Nararyamaga ngasinzira, Ngakanguka kuko Uwiteka ari we ujya andamira. |
| 7. | Sinzatinya abantu inzovu nyinshi, Bangoteye impande zose kugira ngo bantere. |
| 8. | Uwiteka haguruka, Mana yanjye nkiza, Kuko wakubise abanzi banjye bose ku gisendabageni, Waciye amenyo y’abanyabyaha. |
| 9. | Agakiza kabonerwa mu Uwiteka, Umugisha utanga ube ku bantu bawe. Sela. |