Sela. |
| 1. | Uwiteka, ni iki kiguhagaritse kure? Ni iki gitumye wihisha mu bihe by’amakuba no mu by’ibyago? |
| 2. | Ubwibone bw’umunyabyaha bumutera kwirukanira umunyamubabaro cyane kumufata, Icyampa bagafatwa n’uburiganya batekereje. |
| 3. | Kuko umunyabyaha yihimbariza ibyo umutima we wifuza, Kandi umunyazi yimūra Uwiteka akamusuzugura. |
| 4. | Umunyabyaha nk’uko ubwibone bwo mu maso he buri, Aravuga ati “Ntazahōra.” Ibyo yibwira byose bihurira muri iri jambo ngo “Nta Mana iriho.” |
| 5. | Inzira ze zikomera iteka, Amateka yawe ari hejuru cyane aho atareba, Abanzi be bose abacurira ingoni. |
| 6. | Aribwira ati “Sinzanyeganyezwa, Kugeza ibihe byose sinzabona ibyago.” |
| 7. | Akanwa ke kuzuye imivumo n’uburinganya n’agahato, Munsi y’ururimi rwe hariho igomwa no gukiranirwa. |
| 8. | Yicara mu bico byo mu midugudu, Mu rwihisho yica abatariho urubanza, Amaso ye ayatatisha umunyamubabaro. |
| 9. | Yubikirira mu gico nk’uko intare yubikirira mu isenga ryayo, Yubikirira gufata umunyamubabaro, Kandi koko aramufata akamukururisha ikigoyi cye. |
| 10. | Yitugatuga yunamye, Intwari ze zitsinda abanyamubabaro. |
| 11. | Aribwira ati “Imana yibagiwe, Ihishe mu maso hayo ntabwo izabireba.” |
| 12. | Uwiteka haguruka, Mana manika ukuboko kwawe, Ntiwibagirwe umunyamubabaro. |
| 13. | Ni iki gituma umunyabyaha asuzugura Imana, Akayibwirira mu mutima we ati “Ntuzahōra”? |
| 14. | Warabibonye kuko urebera igomwa n’urwango kubishyiraho ukuboko kwawe, Umunyamubabaro akwiringira wenyine, Ni wowe ujya utabara impfubyi. |
| 15. | Vunagura ukuboko k’umunyabyaha, Ushimikire ububi bw’umubi kugeza aho utazabumusanganira. |
| 16. | Uwiteka ni we Mwami iteka ryose, Abanyamahanga barimbukiye mu gihugu cye. |
| 17. | Uwiteka, wumvise ibyo abanyamubabaro bashaka, Uzakomeze imitima yabo, uzatyarize ugutwi, |
| 18. | Kugira ngo ucire impfubyi n’abahatwa imanza zibakwiriye, Umuntu wakomotse mu butaka ye kuzongera gutera ubwoba. |