(chapiter:53) |
| 1. | Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Umupfapfa ajya yibwira ati “Nta Mana iriho.” Barononekaye, bakoze imirimo yo kwangwa urunuka, Nta wukora ibyiza. |
| 2. | Uwiteka yarebye abantu ari mu ijuru, Kugira ngo amenye yuko harimo abanyabwenge, Bashaka Imana. |
| 3. | Bose barayobye, bose bandurijwe hamwe, Nta wukora ibyiza n’umwe. |
| 4. | Mbese inkozi z’ibibi zose nta bwenge zifite? Ko barya abantu banjye nk’uko barya umutsima, Kandi ntibambaze Uwiteka? |
| 5. | Aho ngaho bahagiriye ubwoba bwinshi, Kuko Imana iri mu bwoko bw’abakiranutsi. |
| 6. | Mukoza isoni inama z’umunyamubabaro, Ariko Uwiteka ni ubuhungiro bwe. |
| 7. | Icyampa agakiza k’Abisirayeli kakaba kavuye i Siyoni, Uwiteka nasubizayo ubwoko bwe bwajyanywe ho iminyago. Ni bwo Abayakobo bazishima, Abisirayeli bazanezerwa. |