| 1. | Mikitamu ya Dawidi. Mana undinde kuko ari wowe mpungiyeho. |
| 2. | Nabwiye Uwiteka nti “Ni wowe Mwami wanjye, Nta mugisha mfite utari wowe.” |
| 3. | Abera bo mu isi, Ni bo mpfura nishimira bonyine. |
| 4. | Ibyago n’amakuba by’abagurana Uwiteka izindi mana bizagwira, Amaturo yazo y’amaraso sinzayatamba, Kandi amazina yazo sinzayarahira. |
| 5. | Uwiteka ni wowe mugabane w’umwandu wanjye n’uw’igikombe cyanjye, Ni wowe ukomeza umugabane wanjye. |
| 6. | Ubufindo bwatumye imigozi ingerera umugabane ahantu heza, Ni koko mfite umwandu mwiza. |
| 7. | Ndahimbaza Uwiteka umujyanama wanjye, Ni koko umutima wanjye umpugura nijoro. |
| 8. | Nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka, Kuko ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa. |
| 9. | Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa, Ubwiza bwanjye bukishima, Kandi n’umubiri wanjye uzagira amahoro. |
| 10. | Kuko utazareka ubugingo bwanjye ngo bujye ikuzimu, Kandi utazakundira umukunzi wawe ko abona kubora. |
| 11. | Uzamenyesha inzira y’ubugingo, Imbere yawe ni ho hari ibyishimo byuzuye, Mu kuboko kwawe kw’iburyo hari ibinezeza iteka ryose. |